Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye abitabiriye ihuriro ry’Abagore bo mu nzego zishinzwe umutekano muri Afurika gusangira ubunararibonye , isesengura ry’ibibazo biriho no gufatanya kubishakira umuti kugirango uruhare rw’abagore mu gushyigikira amahoro rwiyongere ku nzego zose.
Ni ubutumwa yatanze ejo, atangiza ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali, ihuza intumwa 250 zivuye mu bihugu 37 byo muri Afurika, byashyize umukono ku masezerano ya Kigali yiswe “Kigali International Conference Daclaration”(KICD).
Minisitiri w’Intebe yababwiyeko bagomba gukoresha iri huriro mu guhuriza hamwe imbaraga zizatuma bakaza umurego mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore.
Kugirango intego z’iri huriro zigerweho, yagize ati:”Ndabagira inama yo kugendera ku bikorwa byari byakozwe mu nama zahise, mukagaragaza imbogamizi zabayeho kugirango mutunganye neza iyi ngiyi no gufata ingamba zizatuma mugera kuri byinshi.”
Iri huriro ririmo kuba hagendewe ku byemejwe mu masezerano y’Inama mpuzamahanga ya Kigali muw’2010, ku kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa , ku nsanganyamatsiko igira iti:” Uruhare rw’abagore ku mutekano:Kongera gutekereza ku ngamba” no gushyira mu bikorwa ibyigiwe mu nama rusange y’iri huriro Alger muri Aligeriya muri Werurwe uyu mwaka.
Bwana Murekezi yavuzeko inama nk’iyi ari amahirwe y’imbonekarimwe ku bayitabiriye, aho biga byimbitse ku ruhare rw’umugore mu nzego z’umutekano.
Byahuriranye n’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikaba biteganyijwe ko ari n’ubukangurambaga kandi hazaboneka ibikenewe mu gukomeza urugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aha yagize ati:” Twese twongere dutekereze ku musanzu wacu mu gushakisha uburyo bushya bwazana impinduka tunashyira nu bikorwa ingamba zituma abagore batanga umusanzu mu guharanira amahoro n’umutekano birambye.”
Avuga ku bunararibonye bw’u Rwanda, yavuzeko rwiyemeje kurwanya ihohoterwa kandi rwashyize imbaraga mu kubaka inzego zibishoboye kandi zishishikajwe no gufasha abahohotewe ndetse n’uburyo bufatika mu gukurikumira.
Lamin Manneh, umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, mu ijambo rye, yavuze ko ibyagezweho n’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rubikesha Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi bwe bwiza aho yavuze ko muri iki gihugu , kurirwanya byabaye ibya buri wese.
Manneh yagize ati:” Iri huriro ni umwanya mwiza, abagore bashinzwe umutekano bumva neza ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi bashobora gufata iya mbere mu kurirwanya. Iyi ni impuruza yo kurirwanya kandi ni umwanya wo gushyira hamwe imbaraga ngo duhindure isi uko dushaka.”
Yakomeje ashima u Rwanda rwemeye kwakira iyi nama binaha umwanya abayitabiriye wo kurwigiraho uko rurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Commissioner of Police(CP) Kheira Messaoudene wo muri Alijeriya wari uhagarariye umuyobozi wa KICD yavuze ku buryo Afurika ihura n’ibibazo by’ihohoterwa ku bagore n’abana maze agira ati:” Nizeyeko mu ntangiro z’umwaka utaha , azaba ari igihe cyiza cyo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’iyi nama,…kandi icyangombwa ni uko urubyiruko , rurebwa cyane n’ibi bibazo, ari na rwo ruri imbere mu kurirwanya.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana we yagize ati:”Iri huriro ryo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ni irya mbere kuri uru rwego kandi ni urundi rubuga rw’ Abanyafurika bashinzwe umutekano.Imbaraga zacu zihurijwe hamwe ni umusingi wo kurandura iki kibazo ku mugabane wacu, ababikora bagashyikirizwa ubutabera kandi abahohotewe bagafashwa gusubira mu muryango.”
Yagarutse kandi ku byagezweho na KICD kuva igihe yatangiriye mu myaka itandatu ishize aho yagize ati:” Hakozwe imyitozo myinshi yo gukumira no kurwanya ihohoterwa, handitswe byinshi ku ngamba zo kurirwanya, n‘ibindi byinshi.”
Ku birebana n’iyi nama, IGP Gasana yavuze ko yizeye ko intumwa zitandukanye zayitabiriye zizagera ku myanzuro ihamye izafasha ikigo cyatashywe gukorana neza n’inzego zishinzwe umutekano zikazabasha gukemura ibibazo biterwa n’ihohoterwa.
Muri iyi nama, hazagibwa impaka byimbitse ku ngamba nyazo zafatwa mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Photos: RNP