Nyuma yo gutanga ku Mwami Kigeli Ndahindurwa V hari abantu batangiye kuvuga ko yaba yarabyaye umwana w’umuhungu akamusiga mu gihugu cya Uganda ubwo yahungiraga muri Amerika.
Hari nabatangiye gucyeka ko Gen.Mugisha Muntu wahoze ari umusirikare ukomeye muri Uganda wari ufite ipeti rya General akaza kukivamo ubu akaba ari we Perezida w’Ishyaka FDC rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Ikinyamakuru Umusingi kivuga ko kimaze kumva hari abavuga ko umuhungu Umwami yasize abyaye ndetse havugwa Gen.Mugisha Muntu cyakoze iperereza ryacyo maze gisanga harimo amayobera kuko ise wa Gen.Mugisha umubyara yitwa Enock Ruzima Muntuyera ,nyina akaba yitwa Aida Matama Muntuyera bakaba bakomoka ahitwa Ntungamo muri Ankole mu gihugu cya Uganda.
Gusa hari byinshi bisa n’ukuri muri iyi nkuru kuko amazina ya se na nyina harimo amanyarwanda kandi bivugwa ko akomoka muri Ankole.
Amakuru yizewe avuga ko Ise wa Gen.Mugisha Muntu yari umuntu ukomeye muri Leta ya Uganda ndetse akaba yari inshuti magara n’uwahoze ari Perezida wa Uganda Idi Amin Dada kandi ayo makuru akavuga ko Umwami Kigeli V yari inshuti magara ya Obote ndetse ko yari yaramushinze ibijyanye na Buruse (Schoolardhip)z’abanyarwanda babaga muri Uganda.
Umwami Kigeli Ndahindurwa V yahungiye muri Uganda hategeka Obote ariko mu 1971 Idi Amin nibwo yagiye kubutegetsi atangira gukorana n’Umwami Kigeli byahafi cyane.
Amakuru avuga ko Idi Amin impamvu yakundaga Umwami Kigeli V ari uko yashakaga ko Umwami azamushyingira umunyarwandakazi kuko Idi Amin yakundaga abakobwa babanyarwanda, ibi bigatuma amakuru ya Gen.Mugisha Muntu ashobora kuba ari ukuri.
Ikindi gishobora kwemeza aya amakuru ko ariyo ni uko muri Ankole ariho habaga inkambi z’impunzi z’abanyarwanda za Nyakivara kandi Umwami yarakundaga kuhaza cyane birashoboka kuba yarabyaranye na Matama.
Aho bitandukaniye naya makuru na none ni uko Umwami Kigeli yahunze muri 1961 kandi Gen.Mugisha Muntu yaravuze mu 1958 bivuze ko yavutse mbere ho imyaka 3 Umwami Kigeli V ahunga.
Gen.Mugisha Muntu akaba yarigiye mu mashuri atandukanye aho yatangiriye muri Mbarara Junior School, Kitunga Primary School na Kitunga High School. (Kitunga High School nyuma yaje guhindurirwa izina na Idi Amin ryitwa Muntuyera mu rwego rwo kujya ryibukirwaho Ise wa Gen.Mugisha Muntu,wumve ko atari yoroshye nkuko ubikeka.
Ese niyihe mpamvu yatumye ishuri rihindurwa izina rikitwa izina rya Se wa Gen.Mugisha Muntu?.
Mugisha Muntu yaje gukomereza amashuri ye muri kaminuza ya Makerere aho yize ibya Science politike ndetse akaba ariwe wari ukuriye abanyeshuri ba kaminuza ya Makerere.
Gen.Mugisha Muntu umunsi arangiza ikizamini cyanyuma muri Kaminuza niwo munsi yinjiye mu gisirikare cya NRM yanga kujya mu cya Amin wa mufataga nk’umuhungu we ahitamo gusanga Museveni binjira ishyamba ryo gukuraho Obote.
Gen.Mugisha nkuko izina rye agira imigisha kuko yaje kuraswa mu gituza ubwo bari mu Ishyamba ariko ntiyapfa aza kuvurizwa Kampala arakira.
Amaze gukira yasubiye kurugamba ararwana intambara irangiye mu 1986 yagizwe ukuriye iperereza.
Nyuma yaje kujya guhugurwa mu bya gisirikare mu gihugu cy’uBurusiya (Russai) igihugu kizwiho kugira abasirikare bazi kurwana intambara zose ndetse no gukora imbunda zikomeye cyane.
Avuye kwiga mu Burusiya yagizwe Komanda w’igisirikare mu majyaruguru ya Uganda kuko hahoragayo imirwano ikomeye yinyeshyamba.
Gen.Mugisha Muntu yakuzwaga cyane mu gisirikare ku buryo abandi basirikare bagenzi byateye kwibaza impamvu akomeza guhabwa amapeti kubarusha.
Nyuma yaje kuba umugaba mukuru w’ingabo za UPDF ndetse indorerezi zikaba zaravuze ko Gen.Mugisha Muntu ari umuntu utarya ruswa kandi akaba ari umusirikare wizerwa cyane kandi akaba akizerwa cyane na Perezida aribyo byamufashije kugera ku ipeti rya General.
Gen.Mugisha Muntu yaje guteza ikibazo mu gisirikare aho abasirikare bakuru batize atabaha icyubahiro cyabo kubera ko batize ahubwo agashyigikira abize bituma abarimo Gen.Kazini bamurwanya bityo birangira igisirikare akivuyemo atangira kurwanya Perezida Museveni.
Guhera cyera abantu bajyaga bavuga ko hari umusirikare w’umunyarwanda wanze gutaha nk’abandi mu kubohoza igihugu bamwe bakavuga Gen Muntu ariko impamvu ntivugwe.
Byavugwaga ko Gen.Mugisha Muntu Umwami yamubujije kujya kurugamba mu gihugu cy’uRwanda kubera ko yari azi ko azagaruka mu Rwanda nk’Umwami bityo akazamugira umusimbura we ariko siko byagenze kuko Umwami yatangiye mu mahanga ndetse uwo yavuze uzamusimbura aracyari ibanga rikomeye.
Gen.Mugisha mu 1992 nibwo yashakanye na Julia Kakonge bakaba bafitanye abana 2 umukobwa w’imfura yabo n’umuhungu umwe.
Iyi nkuru ivanzemo ubusesenguzi n’amakuru amwe abantu batashatse ko tubavuga bagiye batuganirira ndetse n’ibitekerezo.
Turakibaza impamvu abantu batandukanye bavugaga ko Gen.Mugisha Muntu ashobora kuba ariwe mwana Umwami Kigeli Ndahindurwa yabyaye ari mu buhungiro muri Uganda n’ubwo bitemewe ko Umwami abyara atari mu gihugu cyangwa adashyingiwe nkuko abantu babivuga.
Muhungu John Kampala