Bamwe mu banyapolitiki bitwako batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bakomeje gutangaza ko 2017, baziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ariko abasesengura imvugo zabo muri ikigihe bavuga ko zirimo uburyarya no kwivuguruza.
Frank Habineza, Umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda aheruka gushimira umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse yishimiye ugutumirwa mu mushyikirano avuga ko yiteguye gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Atanga igitekerezo mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Frank Habineza, yagize ati “Ndabashimira ko mwabashije kuduhesha agaciro nk’Abanyarwanda …Nkiri mu gihugu cya Uganda numvaga ko kuba Umunyarwanda ari icyaha. Ariko turabashimira nyakubahwa perezida wa Repubulika kuko twabashije kubona agaciro n’ishema ryo kuba Umunyarwanda”.
Yongeyeho ati “Ikindi mbashimira ni uko mwemeye ibitekerezo binyuranye ku Banyarwanda bose”.
Frank Habineza
Frank Habineza kandi yavuze ko nk’Umunyapolitiki yemeye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kubikangurira Abanyapolitiki muri rusange n’Abanyarwanda bose.
Ukwivuguruza
Dr Frank Habineza , Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije yavuze ko kuba abaturage bafata ibyakozwe byose bakabyitira ishyaka riri ku butegetsi atari byo, ko kandi nabo bagize amahirwe yo kujya kuri uwo mwanya ngo bakora ibirenzeho.
Ibi Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo kwemezwa n’inama ya biro politiki y’iryo shyaka nk’umukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubuika ateganyijwe umwaka utaha.
Uyu muyobozi yabajijwe aho abona ishyaka rye rizapfumurira n’icyizere cyo gutsinda mu gihe abaturage bashima ishyaka riri ku butegetsi FPR INKOTANYI kubw’ibyiza ryabagejejeho, cyane cyane gahunda zo kwivana mu bukene zirimo VUP, Girinka n’izindi.
Dr Habineza yavuze ko hari abayobozi basobanurira abaturage nabi, bagafata ibyakozwe na Leta bakabyitira ishyaka riri ku butegetsi kandi byagizwemo uruhare n’abanyarwanda bose n’amashyaka atari ku butegetsi arimo.
Yagize ati “Izo nka uzajye umenya ko atari inka FPR yatanze.Inka zatanzwe na Leta y’u Rwanda.Leta y’u Rwanda nanjye ndimo, nawe urimo nkuko utanga umusoro nanjye ntanga umusoro.Imisoro yacu niyo bakoresheje MINAGRI irazigura kuri budget ya Leta.”
Yakomeje agira ati “Nuko ari bantu bagenda gutya bakibihindura, uzabaze niba FPR yarafashe mu mufuka wayo ikajya kuzigura.Nusanga aribyo uzandege.Ibyo ntabwo ari ibintu byadukanga.Iyo Leta nanjye nyiyoboye naha inzungu eshanu buri muntu.”
Gahunda ya Girinka yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2006, ifite gahunda yo guteza imbere abaturage no kurwanya imirire mibi.
Muri Werurwe uyu mwaka Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi cyatangaje ko inka zimaze gutangwa ari ibihumbi 220, bikaba byitezwe ko umwaka wa 2017 uzarangira inka ibihumbi 350 zimaze gutangwa.
Ishyaka Green Party rivuga ko ryiteguye gutsinda mu matora ngo kuko rifite abayoboke barenga miliyoni mu gihugu kandi rikaba ryiteze no kuzajya kwiyamamaza rigaragaza imigabo n’imigambi yaryo.
Thomas Nahimana
Padiri Nahimana Thomas avuga ko arwanya ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, yemera ibikorwa byinshi by’indashyikirwa yagejeje ku banyarwanda, kandi ibi arabimushimira cyane. Aha yagize ati: “Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu hari ibikorwa bikomeye nanjye nshima. Iyo ni inshingano ye, iyo atabikora nibwo hari kuba hari ikibazo. Ariko ikiruta byose nshima Perezida Kagame, ni uko u Rwanda ubu rutameze nka Siriya, rukaba atari igihugu kivogerwa n’ubonetse wese.”
Umwanditsi wacu