• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Editorial 02 Jan 2017 ITOHOZA

Imitwe yo gushaka amafaranga iragwira ariko uyu wo ni agahomamunwa, Jonathan Musonera yongeye guteka umutwe nyuma y’amacakubiri no gutukana nk’abashumba b’inka hagati y’igice cye gishyigikiye Rudasingwa n’icya Kayumba Nyamwasa batagicana uwaka, inzara no kutihangana nibyo byateye Jonathan Musonera wo muri New-RNC kubeshyera umuryango wa nyakwigendera Col. Karegeya Patrick atumiza missa ngo yogusabira Karegeya umuryangowe utabizi anavuga ko izabera i Bruseli mu Bubiligi ndetse asinya mu izina ryabo kandi batamutumye, ariko muri iyo mitwe ya Musonera yaboneyeho gusaba inkunga abeshya ko ari iyo guhemba Padiri nkuko ari kugenda atelefona abantu abibakangurira.

Umwe mu mpunzi z’Abanyarwanda baba mu Bubiligi wavuganye na Rushyashya yagize ati: Uretse kubeshya no gushaka kuyobya bamwe mu Banyarwanda hari uwakwibeshya ko igice cya RNC ya Rudasingwa gihuje n’imyumvire na Col Patrick Karegeya yari afite.

Ati : Ubu birakwiye ko umuntu nka Jonathan Musonera ariwe utanguranwa ngo ari gutumira abantu kuza kwibuka Col. Karegeya n’umugorewe Lea atabizi ?

-5179.jpg

-5178.jpg

Umuryango wa Col. Patrick Karegeya mu busanzwe uba muri Amerika

Maze kubona itangazo rya Musonera rihamagarira abantu mu kuzitabira misa yo kwibuka Col Patrick Karegeya nahise ngwa mu kantu. Gusa nkaba nashakaga kuburira abasomyi ba Rushyashya ko agapfa kaburiwe ari impongo bamenye ko Musonera ari umutubuzi kabuhariwe kuri ubu akaba yitwa” Ikiryabarezi ” abari hanze ndetse n’impunzi murabe menge ayo ni amayeri ya Musonera yo gushaka kubiba utwanyu ngo abone ay’Ubunani.

-5175.jpg

-5177.jpg

Nguwo umutekamutwe Musonera Jonathan

Uyu nawe yagize ati : Ese Jonathan Musonera n’abagenzi be Rudadsingwa na Ngarambe bafite ishyaka ry’abantu batatu baba bashaka gukoresha izina rya Col. Patrick Karegeya kugirango berekane ko bafite abayoboke benshi? Ese birashoboka ko hari uwakoresha umuhango wo kwibuka Col. Karegeya adafatanije n’umuryango we? Njye uko mbona ibintu, umuryango wa Nyakwigendera Col. Patrick Karegeya niwo wonyine wagombye gutegura no guhamagarira abantu kuza kwibuka uwo Col. Patrick Karegeya.

Tubibutse ko Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC ari ukubera Musonera Jonathan

Uyu mugabo utuye mu Bwongereza muri iki gihe , afite akarimi gatyaye cyane agakunda no kwigaragaza uko atari kugira ngo abone uko asahura iby’abandi yitwaje RNC.

Uyu mugabo ni umuntu w’umunebwe. Ntabwo ashaka kuba nk’abandi bagabo ngo ashake uko yabaho mu buhunzi atibye. Yahisemo kujya yirirwa abunga mu ngo z’abantu acura amatiku ngo aho arimo arakora politiki.

Uyu mugabo yavukiye i Nyanza mu muryango wari ukennye cyane ku buryo akiri muto we na murumuna we bavuye iwabo bahunze imibereho mibi bakajya kuba ku muntu wari ufite restaurant i Nyanza mu mujyi tudashaka gutangaza amazina ye tutabifitiye uburenganzira ariko initiales z’amazina ye ni M. I. (Musonera nasoma iyi nyandiko aramumenya). Uyu musaza ubu ari mu buhungiro Kampala aho yahungiye amaze igihe gitoya afunguwe yari amaze mu buroko imyaka irenga icumi afunzwe aregwa icyaha cya génocide.

Uyu mugabo Musonera Jonathan ukunze gushaka kwigaragaza nk’umuntu ufite ubwenge bwinshi yiha guhora asobanura amateka y’u Rwanda atazi, ni umuntu wize amashuri make cyane. Nyuma y’amashuri ya primaire yarihiwe n’uriya musaza M. I, Musonera yize amashuri y’imyuga ayo mu Rwanda kera bitaga CERAR. Yize ibyerekeranye no kuba umufundi.

Aho muri CERAR mu ishami ry’ubufundi nta masomo y’amateka bigaga. Amasomo yose yari ashingiye ku byerekeranye n’ubwubatsi : kubumba amatafari, kumenya kubaka inzu y’amatafari, n’ibindi bijyanye n’uwo mwuga w’ubufundi. Ubwo rero amasomo ya history yihaye kujya yilirwa yigisha abeshya, umuntu yakwibaza aho yayigiye.

Uyu mugabo Musonera yagiye mu gisilikare cya RPA ahagana muri za 1990. Ipeti lya nyuma yagezeho ni Sergent. Ariko nta soni na nke ajya agira zo gutinyuka kubeshya abantu ko ngo yahunze u Rwanda afite ipeti lya Capitaine !!!! Kandi ubwo aba avuga ayo mafuti yirengagiza ko mu Burayi ndetse no muri USA, Canada n’ahandi, hari abantu benshi bahoze ari abasilikare ba RPA bamuzi neza, ndetse harimo n’abamutegetse directement.

Urugero nyarwo rw’ubusambo bwa Musonera Jonathan

Mu myaka ishize, uyu mugabo Musonera Jonathan yagiye mu Bubiligi yikomeje cyane ngo hari gahunda zikomeye za RNC. Erega ubwo abayobozi ba RNC mu Bubiligi bamwakirana ubwuzu bwinshi. Ubwo na ticket y’urugendo ni RNC yo mu Bubiligi yayiguze. agezeyo asanga bamukoreye reservation muri imwe mu mahoteli meza ya Bruxelles yitwa THON Hotel byose byishywe nabari bagize comité ya RNC Bruxelles icyo gihe.

Ubwo rero Musonera yarakiriwe cyane araruhuka ni uko ku mugoroba atumiza inama ngo ikomeye yajemo abantu batanu mu bakuru bari abayobozi ba RNC Bruxelles aribo : Alexis Rudasingwa, Jean Paul Murara, Ngarambe Edouard (izina nyakuri ni RUHANGARA Olivier), Nshimiyimana Emmanuel (izina nyakuli ni (GASHUGI Eric) na…CIKURU Mwanamayi Joseph

Muri iyo nama Musonera yahise abatera igipindi gikomeye cyane ababwira ko ngo mu minsi mikeya agiye kujya muri Africa kuyobora urugamba rwa gukuraho FPR !!!

Arasobanura biratinda. Ubwo mu kurangiza nibwo yasohoye igipindi cye. Yababwiye ko nta modoka afite kandi akaba atagenda adasigiye umugore we imodoka izajya imufasha. Ubwo rero abo bayobozi ba RNC Bruxelles bagombaga kumushakire byihutirwa amafaranga yo kugura imodoka azasigira umugore mu gihe azaba agiye ku rugamba.

Kubera igitutu n’ibikabyo bya Musonera, abo bayobozi ba RNC Bruxelles nta kundi bari kubigenza atari ugushaka vuba amafranga yo kugura imodoka ya nyakwubahwa Musonera Jonathan. Ubwo bahise bakora cotisation byihuta batanga amafranga bakuye ku mufuka wabo ku buryo bukurikira : Rudasingwa Alexis (500 euros), Murara Jean Paul (500), Ruhangara Olivier alias Ngarambe Edouard (500 euros), Gashugi Eric alias Nshimiyimana Emmanuel (500 euros) naho CIKURU Mwanamayi Joseph niwe watanze menshi (1500 euros).

Ubwo bukeye bwaho Musonera yahise asubira igitaraganya mu Bwongereza ngo kujya kwitegura kujya ku rugamba muli Africa. Ayo mafranga bamuteranyilije mu Bubiligi ni yo yahise agura mo imodoka ya Mercedes ifite ibara ly’icyatsi (green). Yayiguze equivalent y’ama euros 3500.

Ibi bintu ni ukuri Musonera we ubwe adashobora guhakana kuko nyuma yaho habayeho échanges de messages n’abo yali yateye igipindi bamubaza aho kujya ku rugamba bigeze ndetse na za message yaboherereje abashimira akimara kugura iliya modoka…. Izo message n’ubu ziracyahali nibiba ngombwa zizatangazwa.

Urwo rugamba rwa Musonera Jonathan abantu bararutegereje imyaka ubu ibaye ibili, ntawe uzi aho rwahereye. Rwagiye nka za nyoni….!!!!

Ubusambo nk’ubu rero ni yo ntandaro nyayo yateje ibibazo muri RNC kubera abantu biyitaga ko ngo ari abakuru bayo bameze nka Musonera.

-5176.jpg

Musonera na Benz yaguze mu butekamutwe

2017-01-02
Editorial

IZINDI NKURU

Padiri Nahimana  arategura imyigaragambyo itemewe  kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Editorial 29 Nov 2016
Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Editorial 17 Oct 2019
Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Editorial 21 Apr 2017
General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Editorial 26 Nov 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru