Umushakashatsi David Meade akaba n’umwanditsi w’Igitabo Planet X ‑ The 2017 Arrival, yavuze ko hari umubumbe ushobora kuzagwira Isi muri Nzeri cyangwa mu Ukwakira 2017 ndetse ko bamwe mu bishoboye batangiye kwiyubakira ubuvumo bahunga ako kaga.
Ikinyamakuru Metro cyandikirwa mu Bwongereza cyavuze ko ibihuha by’uko Isi izagongwa n’ikibuye byakomeje kugenda bivugwa igihe kinini ariko ko bitigeze biba nk’uko byabaga byatangajwe.
Meade yavuze ko abatuye Isi bahejejwe mu cyeragati cyo kutabibwirwa kugira ngo badakuka imitima, yongeraho ko “Imitingito y’Isi ya buri munsi yiyongereye mu mibare no mu bukana.”
Ati “ Inkubi z’imiyaga ziriyongera haba mu bukana n’ibipimo byayo. Hari ibice bitandukanye by’Isi byatangiye kwiyasa, hari ukwiyongera kudasanzwe kw’igipimo cy’ubushyuhe bumara n’igihe kirekire.”
Avuga ko ku itariki 5 Ukwakira 2017 umubumbe X uzagerwaho n’ubwirakabiri ku buryo uwo mwijima uzatwikira Isi ndetse n’ukwezi kukazaba kuri mu gicucu.
Uyu si we wenyine wateguje iby’iki kiza kuko umuherwe w’Umunyamerika witwa Robert Vicino yavuze ko bamwe mu bakire batangiye no kubaka aho bazihisha icyo kiza kizagwirira Isi.
Hashize igihe kinini hari impuha zagiye zivugwa ko hari umubumbe utagaragara witwa Nibiru cyangwa X uri inyuma y’uwitwa Neptune, umwe mu yigize isanzure uzangiza Isi. Byavugwaga ko uzagwira Isi mu Ukuboza 2015 cyangwa se mbere yaho muri Nzeri uwo mwaka.
Hari kandi n’ Umunyamerika w’umwanditsi witwa Nancy Lieder wavugaga ko uwo mubumbe uzagwira Isi mu 2003, ariko ibyo byose ntibyigeze biba.
Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure (NASA ), kuri paji yacyo cyanditse mu mwaka wa 2012, cyavuze ko amakuru y’umubumbe wa Nibiru ahora asakara ku mbuga za Internet ari impuha, ndetse ko iyo aza kuba ari ukuri abashakashatsi mu by’ubumenyi bw’ikirere bari kuba barabibonye kera.