• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Ubwanditsi 10 Jan 2017 POLITIKI

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame Paul yageze mu Buhinde aho azitabira Inama ya 8 ku Iterambere rya Leta ya Gujarat. Muri iyi nama, Perezida Kagame akaba azatanga ikiganiro mu gufungura Imurikagurisha Mpuzamahanga aho azaba ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Modi Narendra.

Iyi Nama ku Iterambere rya Gujarat akaba ari urubuga ibihugu bitandukanye byo ku Isi bihuriramo mu guteza imbere ishoramari n’iterambere ridaheza. Ikaba izamara iminzi itanu.

-5297.jpg

Mu Buhinde, Perezida Kagame azanagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Modi Narendra w’Ubuhinde ndetse na Ministiri Mukuru muri Leta ya Gujarat Vijay Rupani.

Francis Gatare, Umuyobobozi wikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda yagize ati:

“Ubuhinde bufitanye amateka maremare n’agace k’uburasirazuba bwa Afurika mu bijyane n’ubucuruzi. Leta ya Gujarat kuberako ariyo yegereye Afurika ugereranyije n’izindi, yakomeje gukorana mu ishoramari n’umugabane wose ariko cyane cyane Afurika y’iburasirazuba. U Rwanda ruri hano nk’icyanzu cy’Ubuhinde mu bijyanye n’ubucuruzi muri Afurika y’iburasirazuba.

Turashaka gushyira imbaraga mu mikoranire ituma ishoramari rirushaho kwihuta. Nkuko u Rwanda rukomeje gushyira ingufu ku bikorerwa imbere mu gihugu, uyu ni umwanya mwiza tubonye wo kwiga ibijyanye n’inganda. Abikorera bo mu Rwanda baje hano Gujarat kugirango bige uburyo bakorana na bagenzi babo b’Abahinde mu bijyanye n’inganda cyane cyane izikora ibyo u Rwanda rwatumizaga hanze.”

Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikaba ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse ku Isi hose, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera, abahanga mu bumenyi butandukanye ndetse n’abashoramari bakomeye mu Buhinde.

Iyi Nama ya 8 ku Iterambere rya Gujarat yitabiriwe n’abarenga 2,500. Abasaga Miliyoni 2 bakaba bategerejweho gusura Imurikagurisha Mpuzamahanga rizabera ahiswe ‘Vibrant Exhibition Ground’ ubwo iyi nama izaba iba. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo by’ubucuruzi bigera ku 2000.

Mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazitabira iyi nama kandi harimo: Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ba Minisitiri w’Intebe Antonio Costa wa Portugal na Aleksandar Vucic wa Serbia ndetse n’abandi.

Iyi Nama yatangijwe na Leta ya Gujarat muw’2003 igamije guteza imbere aka gace kakaba indashyikirwa mu Buhinde, kwita ku bikorwaremezo, guteza imbere ishoramari no guhanga udushya, ndetse no guteza imbere Ubuhinde muri rusange.

Mu myaka itanu ishize (2011-2015), ubucuruzi hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda bwinjije asaga Miliyari 436 Frw.

Mu myaka itandatu ishize (2011-2016), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyakiriye imishinga 66 y’ishoramari iturutse mu Buhinde ikaba ibarirwa muri Miliyari 263 Frw. Iyi mishinga y’ishoramari ikaba yarahanze imirimo igera ku 3,870 mu Ikoranabuhanga, Uburezi, no mu rwego rw’Amahoteli.

-5297.jpg

-5296.jpg

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi

Source:Office of the President -Communications Office

2017-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Ubwanditsi 14 Aug 2025
Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ubwanditsi 07 Mar 2025
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Ubwanditsi 25 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika
ITOHOZA

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika

Ubwanditsi 18 Oct 2016
Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi
HIRYA NO HINO

Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Ubwanditsi 18 Feb 2020
RGB yasohoye icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda
POLITIKI

RGB yasohoye icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda

Ubwanditsi 03 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru