Urukiko Rukuru rwa Kampala mu gihugu cya Uganda ejo (kuwa Kabiri tariki 10 Mutarama 2017) rwategetse ko Polisi ikomeza gufunga Umunyarwandakazi Cynthia Munwangari kubera icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi.
Munwangari, w’imyaka 26, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi. Yari asanzwe akorera ibijyanye no kumurika imideli cyane cyane mu Burundi, mu Rwanda no muri Uganda aho ubu afungiwe.
Afunzwe azira ko we n’umusore bakundana Mathew Kanyamunyu, baba bararashe uwitwa Kenneth Akena kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016.
Munwangari ujya ukunda kuba no mu Rwanda, afungiwe muri ‘Jinja Road Police Station’, afunganywe na Matthew Kanyamunyu, w’imyaka 39, na Kanyamunyu Joseph w’imyaka 40.
Uko byagenze…
Uru rupfu rwabaye ubwo Kenneth Watmon Akena, usanzwe ukora mu ntara yavaga mu modoka ye ahitwa Lugogo ajya gusaba imbabazi umucuruzi w’umukire Mathew Kanyamunyu, nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda, birimo Daily Monitor bibivuga.
Bivugwa ko Akena ubwo yari ari guparika imodoka ye yagonze imodoka ya Kanyamunyu yari inarimo Munwangari nuko ahita asohoka ajya gusaba imbabazi.
Cynthia Munwangari
Mu kumugera imbere, Kanyamunyu asa n’umanura ibirahuri nk’ugiye kumva ibyo Akena amubwira hahita humvikana amasasu abiri harimo rimwe ryarashe Akena mu gituza ahita apfa.
Gusa mbere y’uko Akena apfa ajyanywe kwa muganga, mu bitaro bya Novik Hospital, we yavuze ko yarashwe na Mathew Kanyamunyu.
Ku rundi ruhande, Joseph Kanyamunyu, uvukana na Mathew Kanyamunyu we yatangaje ko Akena yaba yararashwe n’abahigaga Cynthia Munwangari, akavuga ko Munwangari ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi, ko yahigwaga.
Gusa uyu Joseph Kanyamunyu nawe yaje guhita afatwa arafungwa, kuko mu iperereza hagaragajwe ko ari mu bahise bavugana na Kanyamunyu Akena akimara kwicwa, ku buryo bikekwa ko yaba hari byinshi azi ku byabaye.
Urukiko…
Mu gufata uyu mwanzuro, Umucamanza Elizabeth Kabanda yagaragaje ko nubwo Kanyamunyu Mathew yerekanye ko afite iwe aho atuye muri Butabika LC1 batabashije gutanga ibisobanura byemeza urukiko.
Mu rukiko Matthew Kanyamunyu ukundana na Munwangari Cynthia
Matthew Kanyamunyu
Urukiko Rukuru rwagaragaje ko nta kindi kimenyetso kidasanzwe aba bagaragaje cyatuma amategeko ya Uganda abemerera gufungurwa, nk’iyo wenda baza kuba bafite uburwayi bukomeye, cyangwa se bakuze cyane.
Umushinjacyaha wa Leta ya Uganda witwa Samalie Wakooli we yaherukaga kugaragaza ko urukiko rudakwiye gufungura Munwangari kandi adafite ubwenegihugu bwa Uganda; akaba yahabaga gusa agendeye ku ruhushya rwo kuhakorera.
Aha niho nawe yari yasabye ko aba baregwa baba bafunzwe hagakorwa iperereza ryimbitse.
Amategeko ahana yo mu gihugu cya Uganda, mu ngingo zayo za 188 na 189 agaragaza ko abaregwa baramutse bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi bashobora gufungwa igihano cya burundu.
Cynthia Munwangari n’abo bafunganywe bahise basubizwa muri Gereza ya Ruzira ngo hakomeze gukorwa iperereza ryimbitse.
Biteganijwe ko bazasubira imbere y’urukiko kuwa 17 Mutarama 2017.
Munwangari…
Cynthia Munwangari ari mu bakobwa batangije iserukiramuco ngarukamwaka ry’Imideli mu Burundi rya Bujumbura Fashion Week.
Munwangari wavutse tariki 8 Nzeri 1990, afite inzu ye ya Cy’Mun Collection label imurika imideli.
Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri. Ubuzima bwe hafi ya bwose yabumaze cyane cyane mu Burundi, ahiga amashuri arangiza muri Kaminuza ya Hope Africa University mu Burundi yize ibijyanye n’ubujyanama bw’imyitwarire ya muntu.
Yabyaye akiri muto, aho ubu afite umwana w’umuhungu w’imyaka umunani yabyaranye n’umugabo we wa mbere bashyingiranywe ariko bakaza gutandukana mbere y’uko akundana na Kanyamunyu.
Munwangari afitanye isano rya hafi na Hafsa Mossi, Umudepite wari uhagarariye u Burundi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) uheruka kwitaba Imana yishwe n’abantu bataramenyekana.
Source: Izubarirashe