Polisi y’u Rwanda imaze kwereka abanyamakuru Abarundikazi 11 n’Umurundi umwe ivuga ko yabafatiye mu Rwanda bajya Uganda, aho bagombaga kuva bajya gucuruzwa muri Aziya.
Ngo bafashwe tariki 10 Mutarama 2017 n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku Mupaka w’Akanyaru, aho ngo bari bategerejwe n’Abanyakenya batatu bagombaga kubajyana.
Abo banyakenya na bo beretswe itangazamakuru. Abo barundi bavuga ko batari bazi ko bagiye gucuruzwa kuko bari babwiwe ko bagiye gushakirwa imirimo, bagashimira Polisi y’u Rwanda.
Polisi iravuga ko amakuru ifite agaragaza ko bari bagiye gucuruzwa mu bihugu bya Omar, Arabie Saoudite na Quatar.
Ibijyanye no kubashakira ibyangombwa n’amatike ngo byagombaga gukorerwa muri Uganda.
Polisi iravuga ko aba barundi bazasubizwa iwabo. Aba barundi bavuga ko basaga n’abahunze inzara, bemera gukurikira abababwiraga ko bagiye kubafasha kubona imirimo mu mahanga.
Gusa umwe muri abo barundi yabwiye itangazamakuru ko atazi impamvu yafashwe, ko we atari agiye muri Aziya, ko ndetse n’abo bafatanwe atabazi atari azi na gahunda zabo.
Aba barundi ngo baraza gusubizwa iwabo