Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u Rwanda, aho baganiriye n’Umuyobozi Mukuru wayo, IGP Emmanuel K Gasana.
Mu biganiro byabo bunguranye ibitekerezo ku kuntu habaho ubufatanye hagati ya Polisi zombi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Aba bashyitsi uko ari babiri bari mu Rwanda mu rugendo shuri rw’iminsi ine; abo akaba ari: Superintendent Shaun McKillop; akaba ayobora Ishami rishinzwe ibikorwa byo guteza imbere Polisi y’iki gihugu n’iterambere mpuzamahanga, rikorera ku cyicaro cya Polisi ya Ecosse ; yari kumwe na Senior Inspector Iain Ward., akaba we ashinzwe ibijyanye n’umugabane wa Afurika.
Bari mu gihugu, aho barimo kwiga uburyo u Rwanda rukoresha mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kureba uko habaho imikoranire hagati ya Polisi zombi kugira ngo ubwo bufatanye burusheho gutanga umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda aganira n’abo bashyitsi, yavuze ko ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ari ingenzi ku buryo buri ruhande rubyungukiramo kuko hari ibyiza rukuramo.
Yagize ati,” Tugiye kubigiraho byinshi kubera ubumenyi mufite mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, cyane cyane binyuze mu mahugurwa n’ubundi bumenyi. Ariko kandi hari natwe ibyo tumaze kugeraho twifuza kubasangiza”.
Yakomeje ababwira ko u Rwanda rufite umwihariko mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko buri nzego zose kuva hasi kugera hejuru bafite ingamba zo kurirwanya.
Yagize ati,”Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, dukorana n’abaturage ndetse bafite uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Dufite kandi ibigo bya Isange one stop centers mu gihugu hose, agashami gashinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’imirongo ya terefone yo guhamagaraho mu gihe hakenewe ubufasha ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Ibi byose byatumye abaturage ubwabo bagira uruhare mu kurwanya iryo hohoterwa.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ingamba zitandukanye zo kurwanya iryo hohoterwa zashyizweho, zirimo kuba u Rwanda ari rwo rurimo Ikigo cy’icyitegererezo cy’Ubunyamabanga bw’akarere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Isange one stop center yo yatowe n’Inama rusange ya 84 ya Polisi mpuzamahanga kuba rumwe mu ngero nziza ibindi bihugu byakoresha mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Amaze kubwirwa no gusobanurirwa n’Umukuru wa Polisi y’u Rwanda ingamba za Polisi y’u Rwanda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Supt McKillop yagize ati,”Hari byinshi ibihugu byo muri aka karere, ndetse no hanze yako byakwigira ku Rwanda mu bijyanye no kurwanya bene iri hohoterwa. Turabashyigikiye mu rugendo murimo; kandi Ubwami bw’Ubwongereza buzakomeza kubasangiza ubunararibonye bubifitemo .”
Yavuze ko yashimishijwe n’imikorere ya Isange One stop Centers, ndetse n’imikoranire yazo n’izindi nzego mu kwita no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina; baba abakuru, ndetse n’abana.
Supt McKillop yagize ati,”Serivisi zitangwa na Isange One Stop Centers ni ntamakemwa.Nashimishijwe n’uburyo abakorewe ihohoterwa bakirwa neza, uburyo baganirizwamo, ubujyanama bahabwa, ubufasha bahabwa mu bijyanye n’amategeko, n’uburyo zikorana n’izindi nzego kugira ngo bahabwe ubutabera.”
Ku bijyanye n’umubano w’igihugu cya Ecosse (Ekose) na Polisi y’u Rwanda, Supt McKillop yavuze ko Polisi yo muri Ekose izohereza Impuguke mu Rwanda kugira ngo baganire na bagenzi babo b’u Rwanda ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubutwererane hagati y’impande zombi mu bya Gipolisi.
Nyuma y’ibyo biganiro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’izo Ntumwa basuye Isange One Stop Center ya Kacyiru ; aho babwiwe amavu n’amavuko yayo, serivisi itanga; kandi berekwa aho zitangirwa n’uko zitangwa.
Bavuye ku Isange, basuye Ikigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere kirwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; aho bakiriwe n’Umuhuzabikorwa wacyo, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkurunga wababwiye ko ishyirwaho ryacyo ari umwe mu myanzuro y’Inama Mpuzamahanga y’Itangazo rya Kigali (KICD); aho abayitabiriye bemeranyijwe gushyiraho iki Kigo kugira ngo gihuze ibikorwa byo kurwanya iri hohoterwa.
IGP Emmanuel K Gasana n’abashyitsi
Mu nshingano z’iki Kigo harimo gukora ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kwegeranya no kubika mu buryo bugezweho amakuru ajyanye na ryo, no guhugura inzego zitandukanye ku kurirwanya.
Izi Ntumwa zizasura kandi Ishami rya Isange ryo mu Ntara y’Amajyepfo n’Ikigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge.
RNP