• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Itorwa rya Perezida mushya muri Somalia ryerekanye uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora

Itorwa rya Perezida mushya muri Somalia ryerekanye uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora

Editorial 09 Feb 2017 POLITIKI

Ejo kuwa gatatu (8/2/2017) mu gihugu cya Somalia habaye amatora ya Perezida wa Repubulika arangira agaragaje uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora.

Henshi muri Somalia harangwa n’umutekano muke kubera abarwanyi ba Al Shabab bahora bagaba ibitero ku basirikare ba leta n’abubumwe bwa Afurika (AMISOM), ntabwo abaturage bose bashobora kugira uruhare mu itora rya Perezida wa Repubulika, ahubwo bakamutorerwa n’abagize inteko ishinga amategeko (abadepite) y’icyo gihugu.

Ayo matora yakozwe umunsi wose yabereye ku kibuga kinini cy’indege mu murwa mukuru, Mogadishu, harinzwe bikomeye n’ingabo za AMISOM zifashijwe n’ingabo za Somalia.

Abadepite bari bagize inteko itora bari 328, bagomba gutora umuntu umwe mu bakandida 23 bari biyamamaje. Mu itora rya mbere habuze uwegukana insinzi, hasigaramo abakandida bane barimo Perezida Hassan Sheiks Mohamud n’abandi babiri bigeze kuba ba Minisitiri b’intebe n’undi umwe wigeze kuba Perezida w’igihugu. Abo bigeze kuba ba Minisitiri b’intebe ni Omar Abdirashid Ali Sharmarke (wari Minisitiri w’intebe muri guverunoma yariho mbere y’iryo tora) na Mohammed Abdullah Mohammed Farmaajo. Undi rero ni Shariiif Sheekh Ahmed, wigeze kuba umukuru w’igihugu.

Abo badepite 328 bari bagize inteko itora bongeye guterana ngo batore umwe muri abo bakandida bane, abe Perezida wa Somalia. Muri iryo tora rya kabiri, Mohammed Abdullahi Mohamed Farmajo yabonye amajwi 184, arushije Perezida Hassan Sheiks Muhamud amajwi 80. Uko niko Farmajo yegukanye umwanya wa Perezida w’igihugu cya Somalia, kuko uwo yari yarushije amajwi 80 atifuje yuko habaho incuro ya gatatu y’amatora kuko yabonaga yuko ntacyo byari guhindura !

-5709.jpg

Itorwa rya Farmaja atsinze Perezida Muhamud wariho ryagaragaje uko abadepite ba Somalia y’ubu biyemeje gukora. Ntabwo bajya bongera guha amajwi Perezida wari usanzweho ngo ashobore gutegeka manda ya kabiri. Iyi ni incuro ya gatatu ibi bibaye ! Kuva Somalia yabona ubwigenge mu 1960 imaze guhinduranya abakuru b’igihugu incuro 12, harimo kudeta ebyiri n’umwe wishwe !

Ku butegetsi bwa Perezida Siad Barre, Farmajo w’imyaka 55 y’amavuko yari umudiplomate muri ambasade ya Somalia muri Amerika. Ubutegetsi bwa Barre buhirimye mu 1991, Farmajo yasabye ubuhungiro muri icyo gihugu cya Amerika arabubona, nyuma aza no guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika. Ubu ni Umusomali akaba n’umunyamerika !

Kayumba Casmiry

2017-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Editorial 14 Aug 2019
ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

Editorial 16 Dec 2025
Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera

Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera

Editorial 01 Aug 2018
Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Editorial 24 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye
SHOWBIZ

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Editorial 03 Oct 2017
Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro
Mu Rwanda

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Editorial 25 May 2017
[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda
IKORANABUHANGA

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

Editorial 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru