• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Ubwanditsi 15 Feb 2017 Mu Mahanga

Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha muri serivisi z’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda buzwi nka Hand Held Terminal (HHT), bumaze kubyara umusaruro, dore ko mu mpera z’iki cyumweru bwatumye hafatwa abagabo 2 bakekwaho gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano.

Abafashwe bakaba barafashe uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’umwimerere, bakarushyira mu mashini bakuyeho amazina y’umwimerere bakandikaho ayo uwo bashaka.

Aba bafashwe bafatiwe mu karere ka Nyanza ku itariki ya 12 Gashyantare, bakaba barafashwe ubwo Polisi yari irimo kugenzura impushya zo gutwara ibinyabiziga ikoresheje ubu buryo bw’ikoranabhanga bugezweho (Hand Held Terminal -HHT)

Abafashwe ni Dusangumukiza Jean Pierre na Rutayisire Jean Claude, ubu bakaba bafunze mu gihe iperereza rikomeje.

Asobanura uko aba bakoze izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga bafashwe, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ati:”Bashatse uruhushya rw’umwimerere rwanditse k’uwitwa Shema Jean Eric, barunyuza mu mashini bahinduye amazina na nomero iranga uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, ariko bibagirwa guhindura umubare w’ibanga wari uri ku ruhushya rwa Shema. Igihe rero abapolisi banyujije mu mashini ya Hand Held Terminal (HHT) umubare w’ibanga wa rwa ruhushya, basanze umubare w’ibanga udahura n’imyirondoro iri ku mpushya bari berekanye. Nibwo twatahuye ko izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga zari impimbano, bakoresheje amazina yabo n’umubare w’ibanga wari uri ku ruhushya rwa Shema. Nyuma yahoo nibwo twanamenye ko uru ruhushya rwa Shema rwari rwaribwe.

Yakomje avuga ko iyo umupolisi ashyize uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu mashini ya Hand-Held Terminal (HHT) ihita ihuza imyirondoro iri kuri urwo ruhushya n’imyirondoro umuntu aba afite mu kigo cy’umushinga w’irangamuntu NIDA, yasanga bihuye uruhushya rukaba ari umwimerere.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Iyo imyirondoro idahuye, duhita tubona ko uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ari uruhimbano, ni nako aba bafashwe… Niba hari umuntu uzi ko Uruhushya rwe ari uruhimbano amenye ko azafatwa, kandi twamugira inama yo kurushyikiriza ku bushake sitasiyo ya Polisi imwegereye.”

Yasoje avuga ati:”Guhimba ibyangombwa ubwabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko, kandi bigira ingaruka nyinshi, kuko utunze uruhushya rw’uruhimbano nta bumenyi buhagije aba afite bwo gutwara ikinyabiziga, ugasanga ateje impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.”

-5749.jpg

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze

imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda

kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

RNP

2017-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025
Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema

Ubwanditsi 21 Jul 2016
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Ubwanditsi 13 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 29 Jul 2025
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko nta we Leta yahatira kubyara abana runaka
POLITIKI

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko nta we Leta yahatira kubyara abana runaka

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Indege y’igisilikare cya RDF  yakoreye impanuka i Masaka
Mu Mahanga

Indege y’igisilikare cya RDF yakoreye impanuka i Masaka

Ubwanditsi 28 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru