Inshoreke y’umutetsi wo ku ishuri yararakaye ashyira uburozi mu isosi y’abanyeshuri, iyi sosi ikaba byari ibishyimbo bari batekeye abanyeshuri, kuri ubu abagera kuri 60 bakaba bamerewe nabi cyane.
Ibi byabereye mu ishuri ryitwa Kangulumira Church of Uganda Primary School, mu gace kitwa Kangulumira mu Karere ka Kayunga.
Umugore yamenyekanye ku izina rya Yechi, naho iyo nshoreke ye yitwa Haruna Kabaaya waje guhumanya ibiryo by’abanyeshuri.
Bihutiye kubajyana ku bigo by’ubuvuzi bitandukanye, nka: Kayunga, Kangulumira, na Jinja, ariko bameze nabi cyane.
Ikinyamakuru Bukedde cyikaba gitangaza ko uyu Yechi yaje kutagira ibyo yumvikanaho na Kabaaya, bityo noneho uburakari abumarira ku bana b’ishuri batekerwaga na Kabaaya.
Abana bari mu bitaro babwiye Ikinyamakuru bukedde ko uyu mugore yaje afite akabido karimo ibishyimbo yari yavanze n’uburozi, bityo abivanga nibyo bari babatekeye, ariko anabemeza ko ibishyimbo yari abazaniye byarimo ikirungo cyo yise “appetizer” mbese urebye ni nk’ikirungo gitera appeti
Ubwo bari bamaze kubirya, mu nda hatangiye kubababaza, bityo nyuma y’akanya gato batangira kumererwa nabi cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayunga, Birungi n’Umufasha we, Yahaya Were bihutiye kujya kureba uko abana bamerewe, ari naho basanze umuyobozi w’ishuri Livingstone Kalinge akaba yababwiye ko ngo ubwo byari mu gihe cya nimugoroba, abana bigaburira, kuko nta muntu mukuru uba uhari wo kubagaburira.
Umukuru w’ishuri akaba avugira uyu mugore, aho avuga ko agaragara nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ariko Umuyobozi w’Akarere ka Kayunga we akaba yagaye cyane icyi gikorwa, aho yanenze byimazeyo abakuriye amashuri kwigira ba ntibindeba.
Naho ababyeyi bo, bari aho ku bigo by’ubuvuzi baje gusura abana babo, aho buri mu byeyi yarimo kwimyoza.