Madamu Salma Ansari akaba n’umugore wa Visi Perezida w’igihugu cy’Ubuhinde , yashimye uburyo bwakoreshejwe n’u Rwanda mu gushyiraho ibigo bya Isange One Stop Centre muri gahunda yo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Yabivuze ubwo yasuraga iki kigo kiri ku bitaro by’akarere biri ku Kacyiru kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gashyantare nyuma yo gusobanurirwa birambuye serivisi zitangirwa kuri Isange, aho yanavuze ko n’ubwo Ubuhinde bufite ibigo nk’ibi ariko hari byinshi byakwigirwa ku buryo u Rwanda rwakoresheje.
Madamu Ansari akaba ari mu Rwanda aherekeje umugabo we akaba na Visi Perezida w’Ubuhinde , Shri M Hamid Ansari, uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.
Madamu Ansari mu ijambo yahavugiye yagize ati:” Dufite ibigo nk’ibi mu Buhinde ariko buri gihe biba byiza guhora twiga ibyiza twabona ahandi tukabyongera ku byacu,..ibishya byatugirira akamaro. ”
Yongeyeho ati:” Isange One Stop Centre, ni ikigo cy’ibikorwa by’indashyikirwa ; aho abagore babonera ubufasha mu bihe bibi cyane kuri bo,…kandi bigakurikiranwa mu buryo bwimbitse, ubwabyo ni ikintu gikomeye.”
Yongeyeho ko uburyo uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana aba ababaye haba mu mutwe, mu marangamutima ndetse rimwe na rimwe no ku mubiri , anyura mu bihe bikeneye uburyo buboneye bwo kumusubiza icyizere no mu buzima busanzwe kandi iki kigo kikaba cyibishoboye; ari nacyo kintu gikomeye cyagezeho buri wese akwiye kukigiraho.
Isange yatangiye mu mwaka wa 2009 nk’umushinga w’icyitegererezo, itanga ubujyanama ku ihungabana, isanamitima , ubuvuzi n’ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi ku buntu.
Kugeza ubu, Isange imaze kugezwa mu bitaro 28 mu gihugu mu rwego rwo kwagura gahunda zayo mu bitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima mu gihugu hose.
Superintendent Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa w’iki kigo we yagize ati:” Dutanga serivisi nyinshi kugirango uwahohotewe abone ibyo akeneye byose. Tubaha ubuvuzi ari nabwo tuboneramo ibimenyetso byifashishwa n’ubugenzacyaha mu gukurikirana ukekwa , tukanatanga ubujyanama bufasha uwahohotewe gusubira mu buzima busanzwe kandi akabona n’ubutabera.”
Ikigo Isange cyashyizweho na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri z’Ubutabera, iy’Uburinganire no guteza imbere Umuryango, ku nkunga y’ikigo Imbuto Fundation n’abandi bafatanyabikorwa.
RNP