Abayobozi bakuru mu buyobozi bw’igihugu kuri uyu wa 24 Gashyantare 2017, berekeje mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro aha ahagiye kubera “Umwiherero” .
Umwiherero ngarukamwaka w’abayobozi bakuru b’igihugu uba witezweho byinshi mu kuvugutira umuti bimwe mu bibazo bikomeye biri mu gihugu, n’indi myanzuro ituma iterambere rikomeza kwihuta.
Ni kunshuro ya 14, uyu mwiherero uzatangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2017 uzageza kuwa 1 Werurwe 2017.
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,Tugireyezu Venantia, mu kiganiro na RBA, dukesha iyi nkuru yagaragaje ko uyu mwiherero uzamara iminsi itanu hafi icyumweru, indi yajyaga imara nk’iminsi itatu, uteguye ku buryo bwihariye.
Yagize ati “Ubundi imyiherero isanzwe yari isanzwe itegurwa ku biganiro runaka, hakabaho ibiganiro noneho bigakurwamo imyanzuro. Ubu uko uteguyebirihariye, … uteguye mu matsinda, itsinda ry’ubukungu, itsinda rirebana n’imibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere, ubutabera ndetse n’uburenganzira bwa muntu muri ibyo byiciro, ku buryo ibiganiro bizatangwa muri ayo matsinda, za Minisiteri zigize ayo matsinda, buri Minisiteri ku giti cyayo igatanga ikiganiro cyayo, ibyo yagezeho n’ibyo itashoboye kugeraho ukurikije gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma, ukurikije icyerecyezo 2020, ukurikije gahunda y’imbaturabukungu.”
Yakomeje avuga ko izo Minisiteri zizanagaragaza imbogambizi zatumye hari ibitagerwaho n’ibikwiye gukorwa mu gukomeza kwihutisha iterambere.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2017, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwiherero wa 14 hazigirwamo ku gutanga serivisi mu baturage hagendewe kuri raporo zitandukanye zirimo iz’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, gahunda zo gukura Abanyarwanda mu bukene nka VUP, Girinka n’ibindi no gusuzuma imikorere mibi yabayemo.
Ikindi yagaragaje kizigirwamo ni gahunda y’ubuhinzi hafatwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hafatwe n’ingamba zo kwihaza mu biribwa, imiturire ihendutse ku Banyarwanda no kwagura imijyi cyane cyane iya kabiri kuri Kigali.
Biteganyijwe ko abayobozi bazanaganira ku bucuruzi n’inganda, hitabwa ku kongera ishoramari, ibikorerwa mu gihugu.
Avuga ku myanzuro y’umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuwa 12 ukageza kuwa 14 Werurwe 2016, Minisitiri Mugabo yavuze ko mu ntangiriro z’uku kwezi yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 75%, ariko yateganyaga ko uyu mwiherero ugiye kuba gishobora kuzaba kigeze kuri 95%.
Nyuma yo kugezwaho uko imyanzuro 16 yafatiwe mu Mwiherero wa 12 w’Abayobozi yashyizwe mu bikorwa no kwemeza ko hashyirwaho ingamba zo kurangiza gushyira mu bikorwa imyanzuro itararangiye, abari mu Mwiherero wa 13 w’Abayobozi bagejejweho ibiganiro bikurikira:
a) Ingamba mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo 2020, Gahunda ya 2 y’Imbaturabukungu, na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (Improving delivery towards the achievement of Vision 2020 targets, EDPRS 2 and the 7YGP).
b) Guha agaciro no kurushaho gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda: Revamping the Manufacturing Sector).
c) Kubahiriza uburenganzira bw’umwana no guteza imbere imibereho myiza ye (The Rwandan Child: Guaranteering Rights and Promoting Social Welfare).
d) Imyifatire ikwiye kuranga abayobozi n’uko babazwa ibyo bashinzwe (Public Accountability and Ethics).
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Gukaza ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu Mwiherero w’Abayobozi, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano no mu zindi nama nkuru zifatirwamo ibyemezo kugira ngo imyanzuro yose iba yafashwe ijye ishyirwa mu bikorwa neza kandi ku gihe.
2. Gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose.
3. Kunoza uburyo bwo kwegeranya ibimenyetso ku cyaha cya ruswa n’ibindi byaha, kandi igihe cyose habonetse amakuru ajyanye na ruswa, inzego zibishinzwe zikihutira gufata ibyemezo bikwiye byo mu rwego rw’akazi no kubikurikirana mu nkiko, kandi abatanga amakuru bakarushaho kurengerwa no kubishishikarizwa.
4. Kugabanya ku buryo bugaragara ingendo z’akazi zikorerwa mu bihugu byo hanze hagasigara izifitiye akamaro Igihugu, kandi aho bishoboka hakajya hakoreshwa gusa abahagarariye u Rwanda mu mahanga.
5. Kwihutisha ibikorwa bigenda gahoro byo mu Cyerekezo 2020, Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2) na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (7YGP), kugira ngo byubahirize ingengabihe yagenwe kandi birusheho gutanga umusaruro.
6. Kunoza itangwa rya servisi zihabwa abaturage mu nzego zose za Leta n’iz’abikorera hifashishijwe ikoranabuhanga (online services) nka Rwanda online, kandi abaturage bakarushaho gusobanurirwa uko rikoreshwa.
7. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ifumbire n’imbuto ku gihe hanashyirwa imbaraga mu gushyiraho gahunda zo gutuburira imbuto z’indobanure no gukorera ifumbire mu Gihugu, no kubunganira mu buryo buhoraho mu gucunga amazi n’ibikoresho byo kuhira mu byanya byatunganyijwe (big irrigation schemes) kugira ngo hongerwe umusaruro ku buryo bugaragara.
8. Gushyira mu bikorwa ku buryo buhamye amasezerano hagati y’abahinzi-borozi n’abanyenganda agamije kongera umusaruro no kuwugemurira inganda kugira ngo zongere ubushobozi bwazo (operation capacity).
9. Guhindura imyumvire (mindset) y’Abanyarwanda kugira ngo turusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.
10. Guteza imbere ku buryo bwihariye inganda zongerera agaciro ibiboneka mu Rwanda: ibiti, amata, impu, amabuye n’inganda zikora imyenda n’inkweto.
11. Gutangiza gahunda yo korohereza Abanyarwanda kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye (long term saving scheme) no kongera ubushobozi bwa BRD kugira ngo irusheho gushyigikira inganda
12. Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana n’izo guca ikibazo cy’imirire mibi yabo, gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, no guca burundu icuruzwa ry’abantu.
13. Gukurikirana abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, cyane cyane abayobozi, no guhana ababyeyi batita ku bana babo.
14. Kwihutisha iyubakwa rya Laboratwari y’Igihugu ipima ibya DNA n’ibindi bifitanye isano nayo (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo itangire gukora.