Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro imirimo y’ikigo gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS (African Institute for Mathematical Sciences) kigiye gukorera mu Rwanda, gitanga ubumenyi mu bushakashatsi mu birebana na siyansi, ikoranabuhanga, ‘engineering’ n’imibare.
Iki kigo cyatangijwe ku mugaragaro ni na cyo cyicaro gikuru cy’ibigo bitanu AIMS yari isanganywe kuri uyu mugabane, byo muri Afurika y’Epfo, Senegal, Ghana, Tanzania na Cameroun.
Kigamije gutanga ubumenyi bushingiye ku mibare ku barangije kaminuza, guteza imbere guhanga udushya mu bushakashatsi mu bahanga Afurika ifite uyu munsi no gushimangira umusanzu wa siyansi, ikoranabuhanga na engineering n’imibare (STEM:Science, technology, engineering and mathematics) mu bikorera muri Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko ari ikintu gikomeye kugira icyicaro gikuru cya AIMS mu Rwanda, avuga ko ikigo cyayo cyiyongereye ku bindi by’icyitegererezo biharanira guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga bikorera mu Rwanda.
Byose ngo bihuje intego yo guha amahirwe abahanga Afurika ifite, ngo batere intambwe nk’abagomba gukemura ibibazo bihari, bahanga udushya.
Yagize ati “Hamwe na AIMS, u Rwanda ruri gushora imari mu kubaka abahanga n’abashakshatsi, ari nabo bazagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byacu. Kugira ngo tubigereho, turi gufatanya mu gushyiraho inzego zifite gahunda zigamije impinduka.”
Yanavuze ko u Rwanda ruzafatanya na AIMS mu gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi kiri ku rwego mpuzamahanga mu by’ubumenyi, Quantum Leap Africa, kikazaba ari icya mbere muri Afurika.
Ni ikigo kizaba gikomeye mu bushakashatsi mu by’ubumenyi, kikazagira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo uyu mugabane ufite, kikazanubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga mu isakazamakuru mu gihe kiri imbere.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Buri gihe tubasha kwihuta kandi tukagera ku ntego zacu iyo dukoreye hamwe. AIMS n’ibindi bigo by’ubumenyi by’icyitegererezo ni urugero rwiza rw’ubufatanye. Tugomba gushyigikira izi nzego kugira ngo zikore mu buryo burambye kandi bitange umusaruro.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko AIMS ifite n’intego yo kubaka uburyo bwo gushyigikira kwigisha imibare mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bikazakorwa ku bufataye n’izindi nzego zinyuranye zirimo MasterCard Foundation.
Umuyobozi Mukuru wa AIMS, Thierry Zamahoun, yavuze ko iki kigo gitegerejweho byinshi kuri uyu mugabane wa Afurika, kuko ugeze mu gihe cyo gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga no guhanga udushya kandi ari yo buturutsemo ubwayo.
AIMS ihuza abanyeshuri b’abahanga cyane kuri uyu mugabane bagahurizwa aho bashobora gutekereza ku bushakashatsi, ubuvumbuzi n’ibindi bikorwa bishingiye ku mibare bigamije iterambere.
Kuva yatangira imirimo kuwa 27 Kanama 2016, AIMS Rwanda igize abanyeshuri 47 baturuka mu bihugu bitandukanye, amashuri yayo akaba ari i Remera mu nyubako zahoze ari iza Alpha Palace Hotel.
Umuhango wo gutangiza AIMS Rwanda witabiriwe n’abahanga barimo Dr Youssef Travaly wo muri Next Einstein Forum, Dr Romain Murenzi ukora muri UNESCO, Dr Eliane Ubalijoro wo muri McGill University n’abandi.
Intego ya AIMS ni ukugira ibigo 15 by’icyitegererezo bitanga ubumenyi ku rwego rufatika no kuzamura uburyo abagore bitabira amasomo ya siyansi.