Karamaga Thadee, wahoze mu ngabo za kera (EX –FAR) yatangiye kurindirwa umutekano nyuma y’iminsi mike atangaje ko hari abantu bamuhamagara kuri telefone bakamutera ubwoba.
Ubwo Jenoside yatangiraga, Karamaga yari afite ipeti rya Kaporali , ashinzwe uburuhukiro bw’ibitaro bya gisirikare i Kanombe.
Avuga ko tariki 7 Mata ubwo Uwiringiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe yari amaze kwicwa, yazaniwe umurambo we ategekwa kuwushyingura.
Karamaga ntabwo yawushyinguye nkuko yari abisabwe n’uwari umukuriye, ahubwo yahishe uwo murambo kugeza igihe ingabo za FPR Inkotanyi zibohoreje igihugu arawuziha ngo ziwushyingure mu cyubahiro.
Mu cyumweru gishize ubwo hibukwaga abanyapolitiki bashyinguye i Nyanza ya Kicukiro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Karamaga yatangaje ko amaze iminsi aterwa ubwoba n’abantu bamuhamagara kuri telefone. Inshuro yahamagawe byagaragaye ko yahamagawe n’abantu bari mu Budage, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Pakistani.
Yavuze ko a amaze guhamagarwa inshuro eshatu harimo n’abamubwira ko bazamwica kuko ngo yabagambaniye.
Perezida wa Sena Bernard Makuza yamwijeje ko ntacyo abo bantu bazamutwara
KTPress dukesha iyi nkuru yanditse ko kuri ubu Karamaga ubu yahawe abashinzwe kumurindira umutekano, bakunze kuba hafi y’iwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yabwiye Ktpress ko bishimiye ko noneho Karamaga afite umutekano.
Yavuze ko umutangabuhamya wese ugaragaje impungenge z’umutekano we bafite inshingano zo kumurinda byihariye, nubwo bashinzwe no kurinda abanyarwanda bose muri rusange.
Uretse guhisha umurambo wa Uwiringiyimana, Karamaga yanahishe bamwe mu batutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Karamaga Thadee
Karamaga Thadee anavuga ko mu gihe cy’Inkiko Gacaca yatanze amakuru ku bari abayobozi bakuru b’interahamwe, yerekanye ibyobo 3 byari mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe, byarashyinguwemo imirambo y’Abatutsi bicwaga, yanatanze kandi urutonde rw’abasirikare bakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi abenshi barafashwe.
Nyuma ya Jenoside kandi, Karamaga Thadee yafatanyije n’Inkotanyi kurwanya abacengenzi ndetse yabashije no kwivugana umwe ubwo bari baturutse mu cyahoze ari komini ya Kigombe bagana muri komini ya Nkumba, ubu ni mu ntara y’Amajyaruguru, bahacika ubwo.