• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Editorial 27 Apr 2017 Amakuru

None kuwa Gatatu, tariki ya 26 Mata 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 5 Mata 2017imaze kuyikorera ubugororangingo.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje:

Inyandiko ya Gahunda y’Ingengo y’Imari y’igihe giciriritse (Budget Framework Paper) 2017/2018 2019/2020;

Politiki y’Ishoramari;

Politiki y’Igihugu yo guteza imbere ubuhanga mu ikoranabuhanga;

Politiki y’Igihugu yerekeye ikoranabuhanga mu kubyaza umusaruro amakuru abitse
ku buryo bw’ikoranabuhanga.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rigenga Amasoko ya Leta;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Roma, mu Butaliyani, kuwa 15 Gashyantare 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yerekeranye n’inguzanyo y’inyongera ingana na miliyoni umunani n’ibihumbi Magana ane na cumi z’Amadetesi (8.410.000 DTS) agenewe umushinga wo kuzamura ubukungu bw’icyaro hitabwa ku musaruro woherezwa mu mahanga;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu iyinjizwa ry’u Rwanda mu Muryango ugamije kurwanya iyezandonke muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo;

Umushinga w’Itegeko rigenga Amasosiyete y’Ubucuruzi.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Umugenzuzi Mukuru wa Gender n’Umugenzuzi Mukuru wa Gender Wungirije;

Iteka rya Perezida rishyiraho umushahara n’ibindi bigenerwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye uburyo bw’iyimurwa ry’abagenzacyaha bo muri Polisi y’u Rwanda.

4. Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINIJUST ifatanyije n’Abafatanyabikorwa bayo irimo gutegura Umunsi wahariwe Polisi uzizihizwa ku itariki ya 16 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Imyaka 17 y’Ubufatanye na Polisi mu kwicungira umutekano: Twicungire umutekano w’abantu n’ibintu ku buryo burambye”. Kwizihiza uyu munsi bizabanzirizwa na gahunda izamara ukwezi y’ubukangurambaga izatangira ku itariki ya 15 Gicurasi 2017, ikazasozwa ku itariki ya 15 Kamena 2017.

b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku itariki ya mbere Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Duteze imbere Umurimo, Dusigasira ibyagezweho dukesha Imiyoborere Myiza, Isoko y’Iterambere rya buri wese”. Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza uyu munsi bizabera ahantu hihariye mu by’ubukungu mu Rwanda (Kigali Special Economic Zone).

c) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama ya 37 y’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund. Iyi nama izabera i Kigali muri Hoteli Marriot kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2017.

d) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibijyanye n’inyandiko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME azatangariza Inama ya Transform Africa Summit ikubiyemo ingamba n’imirongo migari yo kwihutisha iterambere ry’imijyi, imibereho myiza, ubukungu n’umutekano
by’abayituye, hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iyo nama izabera i Kigali kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2017.

e) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu mpera z’Ukwezi kwa Gashyantare 2017, mu Gishanga cya Mushishito mu Mirenge ya Uwinkingi na Kibilizi, mu Karere ka NYAMAGABE, hagaragaye icyorezo cya nkongwa idasanzwe yibasira ibihingwa by’ibinyampeke. Kugeza ku itariki ya 24 Mata2017, icyo cyorezo cyari kimaze gukwira mu Turere twose tw’Igihugu MINAGR Iifatanyije na MINALOC, MINADEF, Polisi y’u Rwanda, Intara, Uturere, Abaturage n’Abafatanyabikorwa bose bashyizeho ingamba zo kurwanya icyo cyorezo ku buryo kimaze guhashywa. Inama y’Abaminisitiri irakangurira abantu bose guhagurukira kurwanya icyo cyorezo cya nkongwa idasanzwe.

f) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 21 Gicurasi 2017, u Rwanda ruzakira ku nshuro ya 13, Isiganwa Mpuzamahanga ku maguru ry’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) ryatewe inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO,
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2017-04-27
Editorial

IZINDI NKURU

APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo

APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo

Editorial 26 May 2025
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Editorial 23 Sep 2024
FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

Editorial 23 May 2023
Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Editorial 25 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye
INKURU NYAMUKURU

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Editorial 27 Oct 2019
Major Mudathiru wari uyoboye ingabo za Kayumba RD-Congo yemeye ibyaha aregwa anabisabira imbabazi
INKURU NYAMUKURU

Major Mudathiru wari uyoboye ingabo za Kayumba RD-Congo yemeye ibyaha aregwa anabisabira imbabazi

Editorial 18 Oct 2019
Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren
POLITIKI

Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Editorial 26 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru