• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Ubwanditsi 02 May 2017 ITOHOZA

Polisi iravuga ko yamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye y’umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe kurengera abatishoboye watawe muri yombi mu minsi itatu ishize yakira ruswa y’umuturage utishoboye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, avuga ko Ndagijimana Jean Damascene yafashwe yakira ruswa y’umuturage ngo amushyire ku rutonde rw’abazubakirwa inzu.

Gusa IP Gasasira yirinze kugira byinshi atangaza kubera ko ubwo twamuvugishaga ngo dosiye y’uwo mugabo yari imaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Yagize ati “Ni ruswa yafatanwe, dosiye ye yarangiye yageze muri parike; twamushyikirije parike, bamwakiriye. Yafashwe ku wa Gatanu, amaze gufatwa yahise afungirwa hariya kuri Sitasiyo ya Gahunga.”

Mu ngengo y’imari ya 2016/17 iri hafi kurangira, Akarere ka Burera kemeje amafaranga miliyoni 40 agomba gukoreshwa mu gusanura no kubaka inzu z’abatishoboye bigaragara ko zenda kubagwaho.

Ndagijimana ufunzwe akaba ari we wemezaga urutonde rw’abagenerwabikorwa b’iyo gahunda.

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Burera babwiye Izubarirashe.rw ko Ndagijimana yari amaze igihe anuganugwaho gusaba amafaranga abaturage ngo abashyire ku rutonde rw’abagomba kubakirwa.

-6452.jpg

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent

Umwe muri abo bakozi yagize ati “Byari bisanzwe bivugwa ko hari abantu benshi yatse ayo mafaranga, ariko nyine ntacyabigaragazaga. Ubwo rero ku wa Gatanu ni bwo abapolisi bamuguyeho mu Gahunga ariho yakira amafaranga y’uwacitse ku icumu utishoboye kugira ngo amushyire ku rutonde rw’abazubakirwa inzu.”

Twandika iyi nkuru twagerageje kuvugisha Urwego rw’Ubushinjacyaha kuri dosiye ya Ndagijimana ariko ntibyadukundira inshuro zose twahamagaye umuvugizi w’ubushinjacyaha.

Ku wa 02 Mata 2017 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasozaga itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 416 igize igihugu, yasabye abayobozi kwitandukanya no kwaka ruswa abaturage kimwe no kunyereza ibyo Leta ibagenera.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ngo hari abayarya amafaranga agenewe abaturage; ya yandi yakabatunze, umuturage ari kuri serumu, ukayarya! Urarya umuvumo. Ayo mafaranga azagukurikirana; icya mbere araguteranyije, icya kabiri agutesheje agaciro, icya gatatu ni umuvumo wihaye, nimwitandukanye n’imivumo. Mukore neza, ubabare uyu munsi ineza izagusange imbere, uhemuke uyu munsi inabi izagusange imbere.”

Source : Izuba rirashe

2017-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Ubwanditsi 30 Jul 2025
Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu

Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu

Ubwanditsi 21 Apr 2018
Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe

Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Ubwanditsi 25 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

America:Umuhanzi Akoni utavuga rumwe na Perezida Donald Trump ashaka kumusimbura muwa 2020
INKURU ZAKUNZWE CYANE

America:Umuhanzi Akoni utavuga rumwe na Perezida Donald Trump ashaka kumusimbura muwa 2020

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien
Amakuru

Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien

Ubwanditsi 06 Oct 2023
Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.
Amakuru

Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Ubwanditsi 23 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru