Polisi iravuga ko yamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye y’umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe kurengera abatishoboye watawe muri yombi mu minsi itatu ishize yakira ruswa y’umuturage utishoboye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, avuga ko Ndagijimana Jean Damascene yafashwe yakira ruswa y’umuturage ngo amushyire ku rutonde rw’abazubakirwa inzu.
Gusa IP Gasasira yirinze kugira byinshi atangaza kubera ko ubwo twamuvugishaga ngo dosiye y’uwo mugabo yari imaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Yagize ati “Ni ruswa yafatanwe, dosiye ye yarangiye yageze muri parike; twamushyikirije parike, bamwakiriye. Yafashwe ku wa Gatanu, amaze gufatwa yahise afungirwa hariya kuri Sitasiyo ya Gahunga.”
Mu ngengo y’imari ya 2016/17 iri hafi kurangira, Akarere ka Burera kemeje amafaranga miliyoni 40 agomba gukoreshwa mu gusanura no kubaka inzu z’abatishoboye bigaragara ko zenda kubagwaho.
Ndagijimana ufunzwe akaba ari we wemezaga urutonde rw’abagenerwabikorwa b’iyo gahunda.
Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Burera babwiye Izubarirashe.rw ko Ndagijimana yari amaze igihe anuganugwaho gusaba amafaranga abaturage ngo abashyire ku rutonde rw’abagomba kubakirwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent
Umwe muri abo bakozi yagize ati “Byari bisanzwe bivugwa ko hari abantu benshi yatse ayo mafaranga, ariko nyine ntacyabigaragazaga. Ubwo rero ku wa Gatanu ni bwo abapolisi bamuguyeho mu Gahunga ariho yakira amafaranga y’uwacitse ku icumu utishoboye kugira ngo amushyire ku rutonde rw’abazubakirwa inzu.”
Twandika iyi nkuru twagerageje kuvugisha Urwego rw’Ubushinjacyaha kuri dosiye ya Ndagijimana ariko ntibyadukundira inshuro zose twahamagaye umuvugizi w’ubushinjacyaha.
Ku wa 02 Mata 2017 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasozaga itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 416 igize igihugu, yasabye abayobozi kwitandukanya no kwaka ruswa abaturage kimwe no kunyereza ibyo Leta ibagenera.
Minisitiri Kaboneka yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ngo hari abayarya amafaranga agenewe abaturage; ya yandi yakabatunze, umuturage ari kuri serumu, ukayarya! Urarya umuvumo. Ayo mafaranga azagukurikirana; icya mbere araguteranyije, icya kabiri agutesheje agaciro, icya gatatu ni umuvumo wihaye, nimwitandukanye n’imivumo. Mukore neza, ubabare uyu munsi ineza izagusange imbere, uhemuke uyu munsi inabi izagusange imbere.”
Source : Izuba rirashe