• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye

Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 09 May 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye yabwiye icyiciro cya gatanu cy’Abofisiye bakuru ba Polisi 30 biga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze ibijyanye n’Ubuyobozi mu bya Gipolisi no guhosha amakimbirane ko ubutabera kuri bose ari inkingi ya mwamba y’amahoro, umutekano n’iterambere birambye.

Ibi yabibabwiriye mu kiganiro yagiranye na bo kuri Minisiteri y’Ubutabera mu rugendo shuri bahagiriye ku wa mbere tariki 8 z’uku Kwezi. Kuri uwo munsi kandi (Ku gicamunsi) basuye Urwego rw’Umuvunyi; aho babwiwe, ndetse basobanurirwa imikorere n’imikoranire yarwo n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.

Aba ba ofisiye baturuka mu bihugu icyenda byo muri aka karere birimo Uganda, Sudani y’Amajyepfo, Kenya, Sudani, Somalia, Namibia, Sierra Leone , Etiyopia n’u Rwanda. Batangiye amasomo muri Kanama umwaka ushize.

Ingendo shuri; zaba izo bakorera imbere mu gihugu ndetse n’izo bakorera hanze yacyo zigamije kubungura ubumenyi ngiro bakura mu Nzego basura zikora cyangwa zishinzwe ibifitanye isano n’ibyo biga mu ishuri; nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’iri Shuri, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye.

Minisitiri Busingye yababwiye ati,” Ukudahana bigira ingaruka ku mutekano n’iterambere by’igihugu n’abagituye. Iyo abantu batabonye ubutabera, bamwe barabwiha . Guha rubanda ubutabera ni imwe mu ngamba zo gukumira ibyaha by’uburyo butandukanye.”

Yabwiye abo ba ofisiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe na Politiki mbi y’abategetsi b’u Rwanda mu 1994 na mbere yaho yari ishingiye ku macakubiri, urwango, ukudahana n’ibindi bitandukanya Abanyarwanda; bityo abasaba gukumira no kurwanya Politiki y’amacakubiri aho iva ikagera.

Yongeyeho ko mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kugarura ubumwe mu Banyarwanda nyuma y’ibihe by’icuraburindi bya Jenoside harimo Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Inkiko Gacaca, kuvugurura Inzego z’ubutabera n’ubucamanza kugira ngo zijyane n’ibihe, n’ishyirwaho ry’inzego zishinzwe kurwanya akarengane zirimo Urwego rw’Umuvunyi.

-6500.jpg

Minisitiri Busingye amaze kuganiriza nabo banyeshuri b’Aba ofisiye bakuru ba Polisi ku kuntu Ubutabera ari ishingiro ry’amahoro n’umutekano birambye, yabahaye umwanya bamubaza ibibazo bitandukanye birimo uburyo U Rwanda rurwanya ruswa.

Asubiza uwabibajije, Minisitiri Busingye yagize ati,”Ruswa yica igihugu burundu. Ingamba n’ibihano ni byo bituma igihugu cy’u Rwanda kibasha kuyirwanya. Buri wese uhamwe n’icyo cyaha arahanwa hatitawe ku wo ari we; ahubwo hashingiwe ku ihame ry’uko nta we uru hejuru y’amategeko. Ikindi cyiyongera kuri ibyo ni uko dukangurira abaturage kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya batungira agatoki inzego zibishinzwe aho bayikeka.”

Mu izina ry’abanyeshuri bagenzi be, Commissioner of Police (CP) Moses Kafeero uturuka muri Uganda yashimye Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa ya Leta ku kiganiro yabahaye agira ati,”Twungutse byinshi bizatuma twuzuza inshingano zacu. ”

Mu handi bazasura muri uru rugendo shuri bakorera imbere mu gihugu bazasoza ku wa 12 z’uku Kwezi harimo Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana, Isange One Stop Center, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Igice cyahariwe Inganda , Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, n’Uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu.

Source : RNP

2017-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugabo usilamuye afite amahirwe 60% yo kutandura virusi itera SIDA

Umugabo usilamuye afite amahirwe 60% yo kutandura virusi itera SIDA

Ubwanditsi 29 Mar 2019

Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026

RUSHYASHYA 03 Aug 2026
Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubwanditsi 07 Nov 2017
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi
INKURU NYAMUKURU

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Nyanza: Abakaraningufu  bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 
INKURU NYAMUKURU

Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 

Ubwanditsi 11 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru