• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?

Ubwanditsi 23 May 2017 ITOHOZA

Nyuma y’aho Ishyaka ’Rwanda National Congress’ [RNC] ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari rimaze iminsi rivugwa mo bombori bombori, umwuka mubi ndetse no gushwana bikomeye, uku kutumvikana kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abahoze ari abasirikare barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa.

Mu myaka itatu ishize bivugwa ko iri shyaka ryarimo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara muri Nyakanga 2016, Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa. Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”

Imyanzuro y’iyo nama Rushyashya ifitiye kopi, igaragaza ko Dr Rudasingwa yerekanye ko inama y’ubutegetsi yafashwe nk’itari kubahiriza inshingano zayo, ndetse nta bubasha we afite mu gihe igitutu cy’agatsiko k’igisirikare gikomeje gusaba ko hakorwa amatora, hagakurwa mu nzira ababangamiye umugambi w’ako gatsiko wo kugera ku butegetsi mu Rwanda.

-6589.jpg

Rudasingwa Theogene NEW-RNC

Rudasingwa yagaragaje ko atagishoboye kuyobora uwo muryango wacitsemo ibice urimo n’ukwigomeka, ku buryo abanyamuryango basigaranye amahitamo ane.

Ayo mahitamo arimo gukomeza gukora gutyo [mu buryo budafite icyerekezo], gutangaza ko umuryango utagishoboye gukomeza imikorere yawo, gutandukana mu mahoro cyangwa ku nabi no kuvugurura RNC ikagirwa umuryango ushobora kugera ku ntego zawo.

Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ko ari ingaruka z’ibikorwa bigayitse byabaranze kuva bakiri mubuyobozi bw’u Rwanda.

Kuri ubu rero ikiriho ni uko Rudasingwa yaruciye ararumira nyuma y’aho aboneye ikiraka muri Leta ya Marylande muri Amerika, icyo kiraka ngo yagihawe na ONG y’abagiraneza [ Humanitarian] kubera ikibazo cy’uburwayi butamworoheye.

Iki kiraka Rudasingwa yagihawe mugihe yari mubikorwa bigayitse byo kwibuka Abahutu avuga ko bakorewe ubwicanyi.

Ikindi ariko, ibyo kwibuka abahutu, Rudasingwa yabaye abihariye bagenzi be Musonera Jonathan na ndetse na Ngarambe Joseph kugirango nabo barebe ko baramuka dore ko bamaze iminsi ntacyo bafite barisha.

-6587.jpg

Musonera Jonathan na Ngarambe Joseph

Cyiza Davidson

2017-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 29 May 2017
“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

Ubwanditsi 02 Oct 2017
David Himbara mu mazi abira

David Himbara mu mazi abira

Ubwanditsi 02 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!
Amakuru

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Ubwanditsi 11 Feb 2025
REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo
Amakuru

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Ubwanditsi 09 May 2023
Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye
Mu Rwanda

Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye

Ubwanditsi 19 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru