Nyuma y’aho Ishyaka ’Rwanda National Congress’ [RNC] ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari rimaze iminsi rivugwa mo bombori bombori, umwuka mubi ndetse no gushwana bikomeye, uku kutumvikana kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abahoze ari abasirikare barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa.
Mu myaka itatu ishize bivugwa ko iri shyaka ryarimo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara muri Nyakanga 2016, Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa. Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”
Imyanzuro y’iyo nama Rushyashya ifitiye kopi, igaragaza ko Dr Rudasingwa yerekanye ko inama y’ubutegetsi yafashwe nk’itari kubahiriza inshingano zayo, ndetse nta bubasha we afite mu gihe igitutu cy’agatsiko k’igisirikare gikomeje gusaba ko hakorwa amatora, hagakurwa mu nzira ababangamiye umugambi w’ako gatsiko wo kugera ku butegetsi mu Rwanda.
Rudasingwa Theogene NEW-RNC
Rudasingwa yagaragaje ko atagishoboye kuyobora uwo muryango wacitsemo ibice urimo n’ukwigomeka, ku buryo abanyamuryango basigaranye amahitamo ane.
Ayo mahitamo arimo gukomeza gukora gutyo [mu buryo budafite icyerekezo], gutangaza ko umuryango utagishoboye gukomeza imikorere yawo, gutandukana mu mahoro cyangwa ku nabi no kuvugurura RNC ikagirwa umuryango ushobora kugera ku ntego zawo.
Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ko ari ingaruka z’ibikorwa bigayitse byabaranze kuva bakiri mubuyobozi bw’u Rwanda.
Kuri ubu rero ikiriho ni uko Rudasingwa yaruciye ararumira nyuma y’aho aboneye ikiraka muri Leta ya Marylande muri Amerika, icyo kiraka ngo yagihawe na ONG y’abagiraneza [ Humanitarian] kubera ikibazo cy’uburwayi butamworoheye.
Iki kiraka Rudasingwa yagihawe mugihe yari mubikorwa bigayitse byo kwibuka Abahutu avuga ko bakorewe ubwicanyi.
Ikindi ariko, ibyo kwibuka abahutu, Rudasingwa yabaye abihariye bagenzi be Musonera Jonathan na ndetse na Ngarambe Joseph kugirango nabo barebe ko baramuka dore ko bamaze iminsi ntacyo bafite barisha.
Musonera Jonathan na Ngarambe Joseph
Cyiza Davidson