• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Editorial 25 May 2017 UBUKUNGU

Muri gahunda yo gushyigikira iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’umutekano, Polisi y’u Rwanda yakomereje ibikorwa bitegura isabukuru yayo ya 17 mu mudugudu wa Buhara, akagari ka Gihembe mu murenge wa Ngeruka , mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Gicurasi.

Ni mu muhango wo gutaha ku mugaragaro amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yashyizwe mu nzu 108 zo muri uriya mudugudu ndetse n’ikigo nderabuzima cya Mugorore mu murenge wa Juru, ukaba wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba ari kumwe na Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri uwo muhango, abayobozi muri Polisi n’abo ku rwego rw’akarere ka Bugesera.

Mu ijambo yagejeje ku baturage barenga 2000 b’umurenge wa Ngeruka , Minisitiri Mukabaramba yasabye abahawe amashanyarazi by’umwihariko, n’abaturage bose muri rusange, kubungabunga no kurinda ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda .

Yagize ati:” Turasaba abaturage bahawe ariya mashanyarazi kuyafata neza kuko ntitwagera ku iterambere tudasigasira ibyo tumaze kugerago.”

Yagize kandi ati:” Mu bisanzwe Polisi ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo ariko noneho ibyo yarabirenze, iri mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.”

Minisitiri Mukabaramba yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye bafitanye na Polisi mu kwicungira umutekano bakora amarondo, batangira amakuru ku gihe, birinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi , ubujura n’ibindi byaha ahubwo bagakunda umurimo kandi bakitabira gahunda za Leta.

-6659.jpg

Mu bindi yabasabye harimo ko ababyeyi bagomba kwita ku burere bw’abana babo kugirango hirindwe ubuzererezi, hari ukugira isuku, kwitabira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda zabateza imbere.

CP Kabera wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda we, yabwiye abaturage bari aho , yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abaturage cyane cyane mu kwicungira umutekano maze agira ati:” Iyi gahunda Polisi y’u Rwanda iyikomeyeho kuko nta mutekano nta terambere rishoboka.”

Yashimangiye ubusabe bwo kubungabunga ibikorwa byatanzwe kugirango bizabashe gutanga umusaruro byitezweho; maze asoza asaba abatuye umurenge wa Ngeruka kwita ku isuku n’isukura kandi bakarangwa no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano muri byose.

Musabyimana Velena, wavuze mu izina ry’abahawe amashanyarazi yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda ku byiza ibagejejeho aho yagize ati:” Ntitwari tuzi ko hari umuyobozi utekereza ku batuye umudugudu wa Buhara, ariko ibyo mwadukoreye birerekana ko mudutekereza kandi twiteguye no gukomereza kuri ibi tukagera kuri byinshi, abana bacu ubu bariga na nijoro kandi twikorera n’indi mirimo igihe cyose kuko amanywa n’ijoro byenda gusa muri Buhara.”

Uyu muhango kandi wabanjirijwe n’umuganda wo kubumba amatafari agera ku 2800 azubaka ubwiherero 38 ku baturage b’umudugudu wa Buhara batabufite; cyashojwe kandi n’umupira w’amaguru wahuje abapolisi bakorera mu karere ka Bugesera n’abaturage b’umurenge wa Ngeruka.

2017-05-25
Editorial

IZINDI NKURU

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Editorial 26 Jun 2018
Mboweni uri mu bafasha Kagame kuvugurura AU yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo

Mboweni uri mu bafasha Kagame kuvugurura AU yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo

Editorial 10 Oct 2018
Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Editorial 23 Oct 2019
Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Editorial 16 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa
Mu Mahanga

Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa

Editorial 31 Mar 2016
Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Dec 2018
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye
Amakuru

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Editorial 06 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru