• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Ubwanditsi 25 May 2017 UBUKUNGU

Muri gahunda yo gushyigikira iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’umutekano, Polisi y’u Rwanda yakomereje ibikorwa bitegura isabukuru yayo ya 17 mu mudugudu wa Buhara, akagari ka Gihembe mu murenge wa Ngeruka , mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Gicurasi.

Ni mu muhango wo gutaha ku mugaragaro amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yashyizwe mu nzu 108 zo muri uriya mudugudu ndetse n’ikigo nderabuzima cya Mugorore mu murenge wa Juru, ukaba wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba ari kumwe na Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri uwo muhango, abayobozi muri Polisi n’abo ku rwego rw’akarere ka Bugesera.

Mu ijambo yagejeje ku baturage barenga 2000 b’umurenge wa Ngeruka , Minisitiri Mukabaramba yasabye abahawe amashanyarazi by’umwihariko, n’abaturage bose muri rusange, kubungabunga no kurinda ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda .

Yagize ati:” Turasaba abaturage bahawe ariya mashanyarazi kuyafata neza kuko ntitwagera ku iterambere tudasigasira ibyo tumaze kugerago.”

Yagize kandi ati:” Mu bisanzwe Polisi ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo ariko noneho ibyo yarabirenze, iri mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.”

Minisitiri Mukabaramba yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye bafitanye na Polisi mu kwicungira umutekano bakora amarondo, batangira amakuru ku gihe, birinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi , ubujura n’ibindi byaha ahubwo bagakunda umurimo kandi bakitabira gahunda za Leta.

-6659.jpg

Mu bindi yabasabye harimo ko ababyeyi bagomba kwita ku burere bw’abana babo kugirango hirindwe ubuzererezi, hari ukugira isuku, kwitabira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda zabateza imbere.

CP Kabera wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda we, yabwiye abaturage bari aho , yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abaturage cyane cyane mu kwicungira umutekano maze agira ati:” Iyi gahunda Polisi y’u Rwanda iyikomeyeho kuko nta mutekano nta terambere rishoboka.”

Yashimangiye ubusabe bwo kubungabunga ibikorwa byatanzwe kugirango bizabashe gutanga umusaruro byitezweho; maze asoza asaba abatuye umurenge wa Ngeruka kwita ku isuku n’isukura kandi bakarangwa no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano muri byose.

Musabyimana Velena, wavuze mu izina ry’abahawe amashanyarazi yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda ku byiza ibagejejeho aho yagize ati:” Ntitwari tuzi ko hari umuyobozi utekereza ku batuye umudugudu wa Buhara, ariko ibyo mwadukoreye birerekana ko mudutekereza kandi twiteguye no gukomereza kuri ibi tukagera kuri byinshi, abana bacu ubu bariga na nijoro kandi twikorera n’indi mirimo igihe cyose kuko amanywa n’ijoro byenda gusa muri Buhara.”

Uyu muhango kandi wabanjirijwe n’umuganda wo kubumba amatafari agera ku 2800 azubaka ubwiherero 38 ku baturage b’umudugudu wa Buhara batabufite; cyashojwe kandi n’umupira w’amaguru wahuje abapolisi bakorera mu karere ka Bugesera n’abaturage b’umurenge wa Ngeruka.

2017-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli “Park Inn by Radisson Kigali” [ Amafoto ]

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli “Park Inn by Radisson Kigali” [ Amafoto ]

Ubwanditsi 16 Dec 2017
U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One ? Irebere uko bakurikirana

Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One ? Irebere uko bakurikirana

Ubwanditsi 27 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

KCCA yatsinze Azam FC yegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri
IMIKINO

KCCA yatsinze Azam FC yegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri

Ubwanditsi 22 Jul 2019
Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Ubwanditsi 06 Mar 2020
Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF
IMIKINO

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF

Ubwanditsi 29 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru