Ibintu bikomeje gufata indi sura nyuma y’urupfu rw’umuherwe wahoze ari umugabo wa Zari Hassan nyuma bakaza gutandukana. Kuri ubu umurya w’uyu Ivan Ssemwangwa washyize igitutu gikomeye kuri Zari bamushinja kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’umwana wabo.
Ibibazo byabaye ibindi kuko ubu nyirarume wa Ivan unafatwa nk’umukuru w’umuryango yamaze kwerura abwira itangazamakuru ko Zari agiye kujyanwa mu nkiko bamushinja uruhare mu rupfu rw’umuhungu wabo. Nk’uko yabisobanuye yavuze ko mubyo Ivan yazize harimo no kuba yarasigaranye urugo wenyine mu gihe Zari yari yaramaze kwibanira na Diamond
Herbert Luyinda ari nawe nyirarumwe wa Ivan mu magambo ye yagize ati “Nk’umuryango ntidushidikanya ko Zari ariwe nkomoko y’ibibazo Ivan yagize bikarinda bimugeza no ku rupfu. Kuva bombi batandukana ntago Ivan yongeye kugira ibyishimo nk’ibyo yahoranye, umuhungu wacu yakundaga Zari cyane. Yanamufataga neza mu buryo bwose ariko Zari mu kutanyurwa rwe yahisemo kumubababaza aramusiga yisangira icyamamare mu muziki, Diamond. Ibi rero niyo nkomoko y’urupfu rwe ntakabuza”.
Andi makuru kandi avuga ko umuryango wa Ivan ushishikajwe no gukoresha ibizami bya DNA ku bana batatu bivugwa ko Zari yabyaranye na nyakwigendera ngo bamenye mubyukuri niba abo bana barabyawe na Ivan kuko bo bakeka ko Zari yajyaga aca inyuma umuhungu binavugwa ko aribyo byabaye intandaro yo gutandukana kwabo.
Zari na Ivan