• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Editorial 15 Jun 2017 ITOHOZA

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri 200, bakomoka mu ishyaka ry’aba-democrates bahuje imbaraga kugira ngo bajyane ikirego gishinja Perezida Donald Trump, kwakira amafaranga avuye mu bihugu by’amahanga, igikorwa kinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki kirego aba bashinzwe gushyiraho amategeko bagaragaje ko aya mafaranga Trump ayakira binyuze mu bikorwa bye by’ubucuruzi, mu gihe Itegeko Nshinga ribuza kwakira impano cyangwa andi mafaranga bitabanje kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Abasenateri 30 n’abadepite 166 nibo bahuje imbaraga, aho bavuga ko kuva Trump yajya ku butegetsi nta na rimwe yigeze aza gusaba kwemererwa ko ibikorwa bye by’ubucuruzi byakira amafaranga avuye mu bihugu by’amahanga.

Mu kiganiro na Reuters, Depite John Conyers yavuze ko kutabasha gutandukanya inyungu z’akazi n’ize bwite kwa Trump bigaragara mu bihugu bigera kuri 25, ndetse akaba akomeje gukoresha izina afite nk’inzira yo kwinjiza inyungu nyinshi.

Senateri Richard Blumenthal we yagize ati” Kuba perezida yarananiwe kutubwira iby’ariya mafaranga yishyuwe, bisobanuye ko tudashobora gukora akazi kacu neza. Ntabwo dushobora kwemeza ibyo tutazi. Akomeje kubangamira inshingano duhabwa n’Itegeko Nshinga.”

Si abagize Inteko gusa bavuga ko bagiye gutanga ikirego, kuko Intumwa nkuru ya Leta ya MaryLand n’iya District of Colombia kuwa Mbere batangaje ko bateganya kujyana Trump mu nkiko.

Ibi ariko Ibiro bya Perezida (White House) byabiteye utwatsi, naho Minisiteri y’Ubutabera yo yirinda kugira icyo itangaza nubwo mbere yari yatangaje ko kujyana perezida mu nkiko bishingiye ku buzima bwe bwite binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Trump afite ibikorwa by’ubucuruzi bisaga 500 hirya no hino ku isi birimo amahoteli, inzu zo guturamo, ibibuga by’umukino wa golf, byose byagiye bikorana na guverinoma z’ibihugu by’amahanga.

-6974.jpg

Mu gihe ubwo yabaga perezida yahisemo kubishyira mu maboko y’umuhungu we mukuru, hari abasanga yari akwiye kubigurisha kugira ngo yirinde ko habamo kugongana ku nyungu.

Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rifite ingingo ivuga ko perezida atagomba kwemera amafaranga, impano, ubutaka, ibiro cyangwa icyubahiro biturutse ku mwami, igikomangoma cyangwa igihugu cy’amahanga, mu rwego rwo kwirinda kugira inshingano yo kuzabitura.

2017-06-15
Editorial

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Editorial 31 Aug 2021
Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Editorial 29 Mar 2019
Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Editorial 09 Nov 2016
Me Ndikumana Vincent yitandukanije n’ibikorwa bibi bya murumuna we Rudasingwa Alexis uri muri RNC

Me Ndikumana Vincent yitandukanije n’ibikorwa bibi bya murumuna we Rudasingwa Alexis uri muri RNC

Editorial 20 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA
Mu Rwanda

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA

Editorial 25 Apr 2018
Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League
Amakuru

Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Editorial 21 Oct 2023
Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga
ITOHOZA

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Editorial 12 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru