Umusore w’imyaka 27 y’amavuko wavukiye mu Rwanda, Hervé Berville, yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagaraririye ishyaka En Marche! rya Emmanuel Macron uyobora iki gihugu.
Mu matora y’abadepite y’icyiciro cya kabiri yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017 nibwo Hervé Berville yatsinze ku majwi 64% aho yahise abona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Umujyi wa Dinan.
Ay’icyiciro cya mbere yabaye ku cyumweru gishize, yari yasize Hervé Berville ari ku isonga n’amajwi 38,85 % mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa.
Icyo gihe Didier Déru wo mu ba-Républicains yari yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 13,81 %, akurikirwa na Viviane Le Dissez wo mu ishyaka ry’aba-Socialistes wagize 12,20 % na Didier Giffrain wo mu ishyaka France Insoumise wabonye 11,98 %.
Hervé Berville w’imyaka 27 y’amavuko yavukiye mu Rwanda hanyuma mu 1994 aza gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa baramurera.
Aya mahirwe yo guhagararira iri shyaka mu matora y’abadepite Berville ayabonye ahigitse Umuyobozi w’Umujyi wa Dinan, Didier Lechien, nawe washakaga uyu mwanya.
Hervé Berville ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yize muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki, Sciences-Po, (iherereye mu Mujyi wa Paris). Yize kandi mu Ishuri ry’Imari ry’i Londres (London Schools of Economics). Kuva mu 2014, yari umukozi w’ Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique nyuma ajya muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishami ryayo muri Kenya.
Mu mpera za 2016 nibwo yasezeye ku mirimo ye asubira mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri Politiki mu buryo bweruye. Avuga ko ibitekerezo bye birangajwe imbere no guca ubusumbane yaba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.
Umunyarwanda Hervé Berville ahagarariye ishyaka En Marche! rya Emmanuel Macron mu Nteko Ishinga Amategeko