Ibikorwa by’Ukwezi kwa Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2017 byibanze ku kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku batuye mu bice by’icyaro bitaragezwamo amashanyarazi asanzwe, gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere birimo guhanga imihanda no kubaka ibiraro n’intindo; ibyo bikiyongera ku kubakangurira kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira.
Igikorwa cyo gusoza Ukwezi kw’ibikorwa byayo cyabereye kuri Sitade ya Kigali ku wa 16 Kamena uyu mwaka. Uwo muhango wahuriranye no kwizihiza Isabukuru yayo y’imyaka 17 imaze ishyizweho; dore ko yashyizweho ku wa 16 Kamena 2000 ihuje inzego eshatu; ari zo: Gendarmerie (Jendarumeri),Polisi Kominali ( Police Communale), n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera.
Umuhango wo kwizihiza Isabukuru yayo witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; akaba ari na we wari Umushyitsi Mukuru.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Perezida Kagame yagize ati,”Birumvikana ko Polisi yacu y’igihugu ikiri ntoya.Imyaka 17 gusa ni mike.Irakiyubaka. Ariko ndagira ngo mbashimire imirimo myiza ikorwa, harimo no gukomeza kwiyubaka.”
Mu bandi baje kwifatanya na Polisi kwizihiza Isabukuru yayo harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, Minisitiri w’Uburezi, Papias Malimba Musafiri, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana.
Witabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa ba Polisi barimo Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, Abagize Komite zo kubungabunga umutekano, Abana b’ingimbi bitwa Imitavu bo mu karere ka Kirehe, Abagize Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), n’Abagize Amahuriro yo gukumira ibyaha barimo Abahanzi , abanyeshuri n’abatwara abagenzi ku (mu) binyabiziga.
Bimwe mu byo Polisi yakoze muri uko Kwezi:
Minisitiri Busingye yabwiye abari aho ko mu byo Polisi yakoze mu Kwezi kw’ibikorwa byayo harimo kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ngo zisaga 3400 n’Ibigo nderabuzima 20, kugeza amazi meza ku miryango isaga 600; kwishyurira Ubwisungane bw’ubwishingizi bwo kwivuza imiryango isaga 700, no guhanga imihanda ireshya na kilometero zisaga 60.
Yongeyeho ko mu bindi Polisi yakoze muri icyo gihe cy’ukwezi harimo gukangurira abaturage basaga 16,000 hirya no hino mu gihugu kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira, kuganiriza abanyeshuri basaga 92,000 ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; kandi ko Polisi yafatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage gukora ibikorwa by’iterambere birimo kubakira imiryango itishoboye amazu, ubwiherero n’ibikoni, kuyisanira amazu, gutera umuti wica nkongwa yibasiye imyaka mu bihe bishize no gutunganya imihanda itari mike mu bice bitandukanye by’igihugu.
Polisi yigishije kandi abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda. Yigishije kandi abanyeshuri n’abandi banyamaguru uburyo bukurikije amategeko bwo kugenda mu muhanda; ibi byose bikaba byari bigamije gukumira impanuka ziwuberamo zihitana zikanakomeretsa abawukoresha.
Ubutumwa bw’Imitavu mu muhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi
Imitavu yatanze ubutumwa bukangurira Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, gufatanya gukumira ihohotera rikorerwa abana, kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, kwimakaza Ndi Umunyarwanda, kurengera no kubungabunga ibidukikije no kwirinda ibyaha by’uburyo bwose.
Mu butumwa bw’izo ngimbi zakunze kugaruka ku ijambo rigira riti:”Byose tubikesha Ubuyobozi bwiza.”
Abo bana bashoje ubutumwa bwabo bagira bati:”Rwanda itajengwa na sisi wenyewe. Aya akaba ari amagambo y’Ururimi rw’Igiswahili asobanura mu Kinyarwanda ngo:”Ni twe twenyine tuzubaka U Rwanda.”