• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Editorial 02 Jul 2017 POLITIKI

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu kwishyira hamwe no gukuraho inzitizi zikibangamiye ubuhahirane, kugira ngo bibashe kugera ku iterambere rirambye.

Kuri uyu wa Gatandatu Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama ya Banki Nyafurika iteza imbere ubucuruzi (African Export-Import Bank, Afreximbank) yari imaze iminsi ibera mu Rwanda, ikaba yaritabiriwe n’abarenga 1000 barimo abayifitemo imigabane n’abandi bafatanyabikorwa.

Yashimiye uburyo mu myaka 20 ishize iyi Banki yakomeje gutera inkunga imishinga y’ubukungu no kugira uruhare mu rugamba rw’iterambere n’ubwigenge bya Afurika. Gusa yavuze ko uyu mugabane hari urugendo ugifite cyane cyane mu kwihuza kw’ibihugu n’ubuhahirane.

Yagize ati “Turacyafite urugendo rurerure na byinshi byo gukora kugira ngo twongerere imbaraga ukwishyira hamwe kw’umugabane no kuzamura ikigero cy’ubuhahirane nk’ibihugu bya Afurika buri ku kigero cya 15%, uyu mubare uracyari muto.”

Perezida Kagame yongeyeho ko ubuhahirane butajyana n’ubukungu gusa, ahubwo ubushake bwa politiki bwo gukuraho inzitizi mu buhahirane ari ingenzi kandi ibihugu byabikoze byongereye ishoramari n’ubukungu, agasanga uru rugero rwiza rwasangizwa umugabane wose bityo abaturage bakungukira mu kwishyira hamwe kw’ibihugu.

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byasinye amasezerano yo koroshya ubuhahirane, aho nka Uganda, u Rwanda na Kenya abaturage bagenderana bakoresheje indangamuntu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibyo Afurika ikwiye guteza imbere birimo inganda, kugira ngo ikemure ikibazo cyo kwisanga mu gihombo iyo iri mu biganiro by’ubukungu n’ibindi bice by’Isi.

Ati “Afurika ikeneye guteza imbere inganda mu gihe cya vuba, ariko ntabwo bihagije kuko dukwiye kuzamura ubucuruzi hagati yacu, gushora imari mu bihugu byacu no mu turere no kubaka ibikorwa remezo duhuriyeho kugira ngo bidufashe mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika.”

Afrexim Bank ni umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere. Muri ubwo bufatanye, yateye inkunga umushinga wo kubaka inyubako izwi nka Kigali Convention Centre (KCC).

2017-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Editorial 04 Jul 2018
Bemba agiye kujuririra igifungo yakatiwe na ICC

Bemba agiye kujuririra igifungo yakatiwe na ICC

Editorial 19 Sep 2018
Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Editorial 06 May 2018
Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Administrator 02 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel
SHOWBIZ

Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel

Editorial 05 Feb 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
Igitekerezo cy’umusomyi ku  nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana
ITOHOZA

Igitekerezo cy’umusomyi ku nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Editorial 18 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru