Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utanze itegeko ryo gusenya umuturirwa uzwi nka Hotel Top Tower uherereye mu Karere ka Gasabo iruhande rwa KBC , ngo mukurangiza kuyisenya nta muntu umwe mu bayisenyaga wahasize ubuzima ndetse n’Igikuta cy’Inyubako ikoreramo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nticyasenyutse nkuko byatangajwe na Michael Ryan, hagarariye umuryango wa EU mu Rwanda.
Aya makuru y’Isenyuka ry’igikuta cy’inyubako ya EU no kuba iyi nyubako yaba yahitanye umuntu umwe byakwirakwijwe n’uhagarariye uyu muryango mu Rwanda ,Machael Ryan. Nyamara aya makuru n’ikinyoma nkuko Bruno, umuvugizi w’umujyi wa Kigali yabitangarije Rushyashya.net, Bruno yagize ati: “Abo arimo kubibwira abereke aho byabereye, ikindi uretse n’uwo avuga wapfuye ntanuwakomeretse mugihe iyo nyubako yageraga hasi, ibikorwa byo kuyigusha byagenze neza nkuko twabyifuzaga”.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ,Michael Ryan akaba yavuze ko irangizwa ry’isenywa rya Top Tower habaye isanganya igikuta cy’inyubako ya EU kigasenyuka ndetse n’umukozi umwe akahasiga ubuzima.
Nyuma kandi Ambasaderi wa EU mu Rwanda yaje kuvuguruzwa na Ministiri w’ubutabera, Hon Johnston Busingye, nawe abicishije kuri Twitter.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko urukuta ruvugwaho guhitana umuntu rwaguye mu cyumweru gishize kandi nta muntu rwishe cyangwa ngo akomereke.
Abantu benshi banditse k’urukuta rwa Ambasaderi bamunenga kubyo yatangaje byagaragaye ko nta kuri kurimo ndetse bananenga ibyo yandika nk’umunyacyubahiro uhagarariye EU mu Rwanda.
Tubibutse ko uyu Ambasaderi aherutse kunengwa bikomeye ubwo yasabwe kureka kwivanga muri politiki y’u Rwanda. Reba iyo nkuru hano
Ubwanditsi