Kuwa Mbere abanyeshuri babiri bo Ishuri ryisumbuye Igihozo Saint Peter barohamye muri piscine ya hoteli Dayenu iherereye mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza nkuko Polisi ibitangaza.
Abo baguye muri piscine ni Ngirinshuti Yves w’imyaka 15 na Rwabukayire Bryant w’imyaka 14 bombi biganaga mu mwaka wa gatatu muri iki kigo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Kayigi Emmanuel yabwiye Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko kuwa Mbere abanyeshuri batandukanye muri iki kigo batse uruhushya ubuyobozi ngo bajye mu mujyi wa Nyanza ariko ntawavuze ko yatse uruhushya rwo kujya koga kuri iyi hoteli iherereye hafi y’iki kigo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Kayigi Emmanuel
Aba ngo batse uruhushya mu gihe bari kwitegura gutangira ibiruhuko dore ko nta masomo bari bafite ku mugoroba.
IP Kayigi yagize ati “Ahagana saa cyenda n’igice basabye uruhushya ngo bajye mu mujyi ariko ntawavuze ko ajya koga. Bagiye muri iyo hoteli rero ariko amakuru dufite ni uko umwe ashobora kuba atari azi koga cyangwe se ashobora kuba yarafashwe n’imbwa mu gihe ari koga maze mugenzi we yajya kumutabara bikanga ahubwo akamufatira bityo bombi bagahera umwuka bakiri mu mazi.”
Nyiri hoteli arafunze hamwe n’umucungamutungo wayo
Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko nyiri hoteli witwa Gasana Gaspard hamwe n’umucungamutungo wayo Kabendera André bari mu maboko ya Polisi kugira ngo bafashe mu iperereza, ariko ngo ushinzwe kwigisha abantu koga witwa Shumbusho Jean-Claude we yatorotse aracyashakishwa na Polisi.
Kayigi ati “Iyo ushinzwe gufasha abantu koga iyo aba ahari ntabwo abana baba bapfuye nubwo ba nyiri hoteli bavuga ko ngo yari yahawe izindi nshingano muri icyo gihe. Ikindi ni uko abacunga iyi hoteli bahaye uburenganzira abana ngo boge kandi nta mwambaro ubarinda kurohama bambaye.”
Ngo “abandi bana bari bajyanye mu uru rugomo ni bo bavugije induru ngo batabaze nubwo ntacyo byatanze”.
IP Kayigi avuga ko Polisi yabonanye n’imiryango y’aba bana ituye i Kimironko mu mujyi wa Kigali kandi ngo habayeho kuganira hagati y’imiryango yabo n’ubuyobozi bw’ishuri bwemeye ubufasha mu gushyingura aba bana mu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.
Source :Izubarirashe