• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imyigaragambyo muri kenya ,abantu bari gukubitwa inkoni,gutwikwa habona ,amabuye aravuza ubuhuha

Imyigaragambyo muri kenya ,abantu bari gukubitwa inkoni,gutwikwa habona ,amabuye aravuza ubuhuha

Ubwanditsi 10 Aug 2017 Mu Rwanda

Ibihumbi by’Abanya-Kenya bazindukiye mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, aho amajwi y’agateganyo agaragaza ko yatsinzwe na Uhuru Kenyatta wari uhanganye bikomeye na Raila Odinga wo ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.

Umukandida wa National Super Alliance (Nasa), Raila Odinga, yamaganye amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya (IEBC) agaragaza ko Uhuru Kenyatta w’ishyaka Jubilee Party amuri imbere.

Amajwi y’agateganyo agaragaza ko Uhuru Kenyatta afite 54,3 %, mu gihe Odinga amukurikira na 44,8 % nyuma yo kubarura amajwi y’abatoye ku kigero cya 95,3% nk’uko BBC yabitangaje.

Polisi ya Kenya yagerageje gutatanya abashyikiye Odinga bari mu myigaragambyo mu mujyi wa Kisumu, yanabereye no muri Nairobi.

Raila Odinga yatangaje ko ikoranabuhanga rya Komisiyo y’Amatora ryinjiwemo bituma amajwi yibwa biha amahirwe Kenyatta uyoboye iki gihugu kuva mu 2013 gutsindira kuyobora indi manda y’imyaka itanu.

Aya magambo yateje imvururu ndetse abamushyigikiye bahita bashoka mu mihanda.
Polisi yo muri iki gihugu yagerageje guhosha imyigaragambyo itera ibyuka biryana mu maso mu bari mu mihanda bavuza induru banatwika amapine bagaragaza ko batishimiye ibyavuye mu matora.

Benshi bumvikanye bavuga mu majwi aranguruye bati “Uhuru agomba kugenda”.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Wafula Chebukati, yatangaje ko bari bafite icyizere ko ikoranabuhanga nta kibazo ryateza anashimangira ko bigiye gukorwaho iperereza.

Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’uko mu myaka icumi ishize hari habaye indi yanaguyemo abagera ku 1 100, abagera ku 600,000 bakava mu byabo ubwo Mwai Kibaki na Odinga bari bahanganye.

-7561.jpg

-7553.jpg

-7562.jpg

-7563.jpg

-7565.jpg

-7564.jpg

-7554.jpg

-7555.jpg

-7556.jpg

-7557.jpg

-7560.jpg

2017-08-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Ubwanditsi 06 Oct 2021
U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

Ubwanditsi 28 Aug 2017
Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 05 Apr 2021
Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Ubwanditsi 12 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’, Rayon Sports irakina na APR FC basogongera Sitade Amahoro
Amakuru

Muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’, Rayon Sports irakina na APR FC basogongera Sitade Amahoro

Ubwanditsi 11 Jun 2024
Amahoro  Kayumba Nyamwasa avuga ni ugutera abaturage  ama  Grenades
ITOHOZA

Amahoro Kayumba Nyamwasa avuga ni ugutera abaturage ama Grenades

Ubwanditsi 12 Jan 2016
Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]
POLITIKI

Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]

Ubwanditsi 23 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru