Polisi y’u Rwanda yasubije miliyoni 13 Frw umugabo ukomoka mu Buhinde wari wibwe n’umukozi we yari ayamutumye kuri banki.
Kuri uyu wa kane ku kicaro cya Polisi Station ya Remera niho umugabo ukomoka mu Buhinde witwa Charles uhagarariye Isosiyete yitwa Waheguru Travels, yasubijwe miliyoni 13 yari yibwe n’umukozi we.
Twahirwa Livingston w’imyaka 27 yari umukozi wa kompanyi icuruza amatike y’indege, ikorera mu mujyi wa Kigali, yemeye ko ari we wari wibye ayo mafaranga ubwo yari ayatumwe n’umukoresha we kuri banki.
Yavuze Bamuhaye cheque ngo ajye kuyibikuza amaze kubona amafaranga ahita apanga kuyiba ariko avuga ko nta mugambi yari afite mbeye yo kuyabona.
Yakomeje avuga ko atazi icyabimuteye kuko ngo ntiyari asanzwe yiba kuko ngo mu myaka isaga ibiri yari amaranye n’uwo mukoresha we nk’umukozi ushinzwe Marketing ngo ntabwo yajyaga agerageza kwiba.
Twahirwa yafatiwe i Kayonza kwa nyina wabo ubwo yari agiye kuba ahihishe ngo apange icyo azakoresha ayo mafaranga.
Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga agira inama abakora ibyaha gutekereza ko ntaho bacikira kuko ngo igihe cyose haba hari Polisi ibakurikiye.
Yagiriye inama kandi abibwa n’abakoresha abantu kujya barinda ibyabo no kutorohereza abantu kubiba mu buryo bworoshye.
Ati: “Abibwa bagomba gushyiraho igituma bigora umujura kuba yakora icyo cyaha. Bagomba kumenya ko nubwo abantu baba bavuga ngo umutekano urahari ariko abanyabyaha na bo barahari.”
Charles Chandra uhagarariye sosiyete Waheguru Travels wasubijwe amafaranga, ashima Polisi y’u Rwanda umuhate n’umurava yagize mu kumutabara ubwo yari ayitabaje agihura n’ikibazo kugeza umujura afashwe hatarashira n’amasaha 12.
Avuga ko ku isaa cyenda z’ejo ku wa gatatu yohereje uwo mukozi we kuri banki amuhaye cheque ngo ajye kubikuza, ariko ngo abona aratinze kandi atari kure, yahise yiyambaza Polisi.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko Twahirwa wemera icyaha agiye guhita ajyanwa mu butabera agacirwa urubanza.
Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana.
Hateganywa ko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugera kuri itanu n’ihazabu ry’amafaranga angana n’ubwikube kabiri kugeza kuri gatanu bw’agaciro k’icyo yari yibye.
ACP Reger Rutikanga ukuriye Police y’umujyi wa Kigali asubizaCharles amafaranga ye.