• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 20 Aug 2017 Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama, ubutabera bw’u Budage bwagejeje mu Rwanda Twagiramungu Jean washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu zahoze ari komini Rukondo na Karama mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro akekwaho.

Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga – ishami ry’u Rwanda ACP Peter Karake wari uri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi mpuzamahanga z’ibihugu bitandukanye aho yavuze ati:”Turanashimira Polisi mpuzamahanga ya Wiesbaden mu Budage, n’iya Addis Ababa muri Ethiopia, kubera ubufasha batanze ngo Twagiramungu yoherezwe mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ati:”N’abandi bakekwaho Jenoside bakidegembya mu bihugu bitandukanye bamenye ko igihe cyabo kizagera bagafatwa.”

Umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin, yavuze ko Twagiramungu akekwaho ibyaha bibiri: icyaha cya Jenoside, n’icyaha cyo kurimbura imbaga.

Yavuze kandi ko ubutabera bw’u Rwanda bwari bwaroherereje inyandiko zo kumuta muri yombi ubw’u Budage mu mwaka wa 2015, akabanza kuburanira mu Budage ku kuba yaburanishirizwayo cyangwa koherezwa kuburanira mu Rwanda, inkiko zo mu Budage zigafata umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda.

Nkusi yashimiye ubutabera bw’u Budage avuga ati:”Kohereza Twagiramungu kuburanira mu Rwanda biradushimishije, tukaba dushimira imikoranire myiza iri hagati y’ubutabera bw’u Rwanda n’ubw’u Budage.”

Yanashimiye ibindi bihugu byakomeje gufasha ubutabera bw’u Rwanda kugirango abakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu bashyikirizwe ubutabera, anasaba ibindi bihugu bigicumbikiye abakekwaho Jenoside kubashyikiriza ubutabera, bikabohereza mu Rwanda bakaburanishwa cyangwa nabyo ubwabyo bikababuranisha.

Twagiramungu Jean yavutse mu mwaka wa 1973, avukira mu kagari ka Ngara, icyahoze ari Segiteri ya Mbazi Komini Rukondo Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu murenge wa Mbazi Akarere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo.

Mu gihe cya Jenoside Twagiramungu yari umwarimu mu ishuri ryisumbuye ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Kaduha mu cyahoze ari Segiteri Kaduha Komini ya Kirambo, Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo.

-7666.jpg

Twagiramungu Jean

Twagiramungu niwe wa mbere ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi woherejwe mu Rwanda aturutse mu Budage, ariko mu mwaka wa 2014 u Budage bwakatiye Rwabukombe Onesphore wayoboraga Komini ya Muvumba mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba mu gihe cya Jenoside igihano cy’imyaka 14 y’igifungo kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kugeza ubu u Rwanda rwasohoye impapuro 845 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, ariko 17 nibo bamaze koherezwa mu Rwanda bavuye mu bihugu bitandukanye.

Source : RNP

2017-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 27 May 2022
Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Ubwanditsi 04 Nov 2017
Perezida Kagame  kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora

Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora

Ubwanditsi 29 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika
POLITIKI

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 19 Apr 2017
PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire
POLITIKI

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Polisi yafashe abigana ibyangombwa, abaturage barasabwa kuba maso
Mu Mahanga

Polisi yafashe abigana ibyangombwa, abaturage barasabwa kuba maso

Ubwanditsi 17 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru