• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Ubwanditsi 20 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, aho yari yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wawo, Perezida Alpfa Condé ndetse n’Uyobora iyi Komisiyo, Moussa Faki Mahamat.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, umunsi umwe nyuma y’irahira rya Perezida Kagame muri manda y’imyaka irindwi iri imbere mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ukitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 20.

Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Alpha Condé, uyobora Guinea; Uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; abahoze ari abakuru b’ibihugu ndetse n’abahoze ari abayobozi ba Komisiyo ya AU nibo bitabiriye iyi nama.

Iyi nama ibaye mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda rwatororewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018.

Ibi bisobanuye ko Perezida Kagame ariwe uzaba ari Umuyobozi wawo nyuma yaho yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu matora yabaye kuwa 3-4 Kanama 2017. Azaba asimbuye Perezida wa Guinea, Alpha Condé, uzaba usoje manda ye y’umwaka kuri ubu buyobozi.

Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe, ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika aritwo; Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.

Umwaka ushize mu nama y’uyu muryango yabereye i Kigali, Perezida Kagame yashinzwe kuyobora amavugururwa akenewe muri Komisiyo y’uyu muryango, inshingano yakiriye ndetse agashyiraho itsinda ribimufashamo. Nyuma yo gutegura aya mavugururwa, yanashinzwe kandi kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.

-7669.jpg

-7668.jpg

-7667.jpg

2017-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Ubwanditsi 24 Jan 2024
Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus

Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus

Ubwanditsi 07 Apr 2020
Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Ubwanditsi 07 Dec 2021
Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Ubwanditsi 08 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango wa Rwigara uri mu maboko ya Polisi ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kugambanira Igihugu
ITOHOZA

Umuryango wa Rwigara uri mu maboko ya Polisi ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kugambanira Igihugu

Ubwanditsi 24 Sep 2017
Kampala : Umuhanzi Theo Bosebabireba Yakubiswe n’ abagizi ba nabi  Bataramenyekana
SHOWBIZ

Kampala : Umuhanzi Theo Bosebabireba Yakubiswe n’ abagizi ba nabi Bataramenyekana

Ubwanditsi 30 Jan 2018
Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa
Amakuru

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Ubwanditsi 17 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru