Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Kanama 2017, itsinda rya Urban Boyz rigizwe n’abasore batatu aribo Nizzo Kabossi, Safi Madiba na Humble Jizzo bongeye kwerekana ubudahangarwa bafite babinyujije mu mashusho y’indirimbo “Mama.”
Nizzo Kabosi, Safi na Humble Jizzo mu mashusho y’indirimbo Mama
Urban Boyz n’abaririmbyi bakomeye ndetse bakunzwe cyane mu Rwanda, bakaba baramenyekanye mu ndirimbo nka Nipe, Pete Kidole, Adam na Eva n’izindi nyinshi, si ibyo kandi kuko aba basore baherutse kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6.
Kuri ubu aba basore bashyize hanze amashusho y’indirimbo “Mama” yiganjemo imyambarire y’ibitenge n’abakobwa bafite uburanga buhebuje.
Abakobwa bambaye ibitenge nibo biganje mu mashusho ya Mama
Uyu muzungukazi nawe agaragara mu mashusho y’indirimo Mama
Aba basore bazwiho gukora amashusho ahenze, baremeza ko Mama yabatwaye amafaranga menshi abarirwa muri za miliyoni zirenga 4.