Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Rubingisa Pudence, yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha byo gutanga inyungu zidafite ishingiro ku masezerano iyi kaminuza iba yagiranye n’abantu n’ibigo bitandukanye.
Bivugwa ko abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda bari bamaze hafi amezi ane badahembwa uyu muyobozi akaba yatawe muri yombi nyuma y’umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga ibihumbi umunani basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kuko yari umwe mu bari bawitabiriye kuri Stade Amahoro i Remera.
Rubingisa afungiye kuri Station ya Polisi ya Kimihurura.
Pudence Rubingisa yabaye umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2013 aho yari ashinzwe ishami ry’ubutegetsi n’imari. Mbere y’uko agera muri Kaminuza y’u Rwanda yabanje kuba umuyobozi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ISAE-Busogo, umwanya yamazeho imyaka ibiri.
Yari yaranayoboye kandi inzego zitandukanye mu myaka igera kuri 15 ndetse yabaye umwarimu mu ishuri ry’imari n’amabanki ryahoze ryitwa SFB. Yize ibijyanye n’imari n’itangwa ry’amasoko.
Pudence Rubingisa