Mu Rwanda hakunze kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato cyane cyane mu gihe cy’impeshyi haba mu mijyi ndetse no byaro bitandukanye,ibi kandi bikaba bijyana n’ibiza bikunze gutungurana mu gihe cy’imvura mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.
Ni muri urwo rwego kaminuza yigenga ya Kigali UNILAK yashyizeho ikigo cy’ubushakashatsi bukomatanyije ku mutungo kamere n’ibidukikije muri Afrika y’iburasirazuba, iki kigo kikaba gikorera muri UNILAK.
Iki kigo kandi cyashyizweho mu rwego rwo gukora ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ikirere hagamijwe kurengera ibidukikije, kurusaho gukumira ibiza ndetse no guhindura sosiyete mu buryo burambye.
Mu cyumweru dushoje I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ku bidukikije n’iterambere, ikaba yari ihuje abashakashatsi n’inzobere mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, kubungabunga ibidukikije no gutunganya imyanda. iyi nama kandi yari yitabiriwe n’inzobere mu gukumira ibiza, guteza imbere ingufu ndetse no guteza imbere imijyi n’ibyaro.
Aganira na rushyashya.net Dr. Ngamije Jean, Umuyobizi wa UNILAK, yavuze ko iyi nama yari igamije kurushaho kongera umusingi w’ubumenyi bugamije ahanini guhindura sosiyete mu buryo burambye , yongeraho kandi ko rwari urubuga rw’abashakashatsi batandukanye barimo abiga mu by’imibanire, ubuzima, ubwubatsi ndetse n’abagira uruhare mu ishyirwaho rya za politike zitandukanye kugira ngo bamurike iby’ubushakashatsi bwabo bwagezeho,ndetse banatange ibitekerzo bitadukanye bigamije iterambere n’uko byashyirwa mu bikorwa mu nzego zitandukanye zifitanye isano n’iterambere rirambye by’umwihariko ibidukikije, ubuzima, ubukungu ndetse n’ibibazo bishingiye ku muco muri sosiyete.
Dr.Ngamije Jean
Ni inama yari ije ikurikira izindi eshatu zayibanjirije nazo zigaga ku bidukikije n’iterambere, zose zikaba zarategurwaga na UNILAK, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Ubushakashatsi bugamije gushyiraho umusingi w’amajyambere arambye”, igitekerezo cyo kuyitegura kikaba cyaraturutse ku bibazo by’ingutu bigaragara mu gihe cya none n’ikizaza ku isi yose mu burambe bwaba ubw’ubuzima bw’umuntu, ibidukikije n’ubukungu.
Ubushakashatsi bwamuritswe bwari bugamije gusangiza abitabiriye iyi nama ibisubizo bifatika bigamije gushyigikira gahunda yo kubaka ibirama.
Ubushakashatsi bugera mu 100 nibwo bwari bwarashyikirijwe UNILAK, ariko hatoranywamo gusa buke bukaba aribwo bwamurkiwe muri iyi nama.
Abitabiriye inama
Norbert Nyuzahayo