• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Editorial 13 Sep 2017 Mu Rwanda

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri yagejejweho Intego zikubiye muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka irindwi y’impinduka zo kwihutisha iterambere, iyemeza imaze kuyikorera ubugororangingo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze impanuro zireba Abagize Guverinoma bose, baba abasanzwe muri Guverinoma n’abayinjiyemo bwa mbere, zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye, ikaba ariyo ntego igomba kubaranga bose.

Izo mpanuro zikubiye mu ncamake ku buryo bukurikira :

Guhuriza hamwe ibyo buri muyobozi ashinzwe (coordination) babiyobowemo na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe

Gusangira amakuru (communication)

Kwiyoroshya (humility) no gushyira inyungu z’abo bakorera imbere zigasumba uburemere bahabwa n’urwego bariho.

Ni gahunda igaragaza ibikorwa guverinoma izagenderaho muri manda y’imyaka irindwi ya Perezida Paul Kagame, hagati 2017-2024.

Ubwo yari amaze kurahirira kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, kuwa Mbere w’iki Cyumweru, Amb Gatete Claver yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda yamaze kunozwa, ikaba igomba gutangarizwa Abanyarwanda mbere y’uko uku kwezi kurangira.

-7963.jpg

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver

Yagize ati “Tumaze igihe dutegura ibikorwa by’imyaka irindwiri iri imbere bizasomwa na Minisitiri w’Intebe mbere y’uko uku kwezi kurangira, bikazaba bigaragaza inzego tugomba kwibandaho kimwe n’ibipimo tuzagenderaho Perezida yemereye abaturage.”

“Tuzagendera kuri iyo gahunda mu nzego zagenwe, kandi tukizera ko kuri iyi nshuro inzego zatoranyijwe, iyo gahunda izagaragaza neza intego zihawe n’uruhare zizagira ku bukungu bw’igihugu. Ni ibintu bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu.”

Minisitiri Gatete yavuze ko muri iyi gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi hinjijwemo ibikorwa byari biteganyijwe mu cyerekezo 2020, hakaba hari no gutegurwa gahunda y’ibikorwa by’icyerekezo 2050 ku buryo uyu mwaka uzarangira bamaze kubona imbanzirizamushinga.

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi tumaze igihe dufite icyerekezo 2020 kizarangira mu myaka mike iri imbere, tukaba tunafite EDPRS 2 izarangira muri Kamena umwaka utaha. Ubu icyo twakoze ni uko twabihurije hamwe muri gahunda imwe y’imyaka irindwi izashyira mu bikorwa igice gisigaye cy’icyerekezo 2020 ariko n’icyerekezo 2050. Buri ngingo yose ifite ibipimo yagenewe, ibiteganyijwe, n’uburyo buhamye bw’uko tuzazamura ubukungu.”

Mu nama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yabahaye impanuro zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye, zirimo guhuriza hamwe ibyo buri muyobozi ashinzwe, gusangira amakuru, kwiyoroshya no gushyira inyungu z’abo bakorera imbere, zigasumba uburemere bahabwa n’urwego bariho.

-7964.jpg

Perezida Paul Kagame

2017-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

Editorial 12 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Editorial 20 Aug 2017
Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Editorial 10 May 2017
Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo

Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo

Editorial 16 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe-  Iperereza rya Polisi
ITOHOZA

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Editorial 20 Sep 2017
NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara  mu Rwanda kuri uyu wambere”
ITOHOZA

NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara mu Rwanda kuri uyu wambere”

Editorial 23 Jan 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 02 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru