• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Ubwanditsi 25 Sep 2017 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yahuye n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu Mujyi wa New York ahateraniye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 72.

Ifoto Y’urwibutso yashyizwe hanze igaragaza Perezida Kagame na Trump bari kumwe n’abafasha babo Jeannette Kagame na Melania Trump.

Nkuko bigaragara kuri youtube ku wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2017, Perezida Trump yakiriye abaperezida bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye Inteko rusange ya Loni.

Perezida Kagame n’ubwo yari yatumiwe, ntiyabashije kwitabira uyu musangiro kubera akazi kenshi yari afite.

Mu biganiro, Perezida Trump yagiranye na bamwe muba Perezida b’Afrika yabashimiye iterambere ryihuse mu by’ubukungu umugabane wa Afurika uri kugeraho.

Yagize ati “Mfite inshuti nyinshi ziza mu bihugu byanyu zishaka ubukire. Ndabashimira cyane. Bakoresha amafaranga menshi.”

Perezida Kagame afata Trump nk’umwe mu bazahindura imibanire ya Amerika n’umugabane wa Afurika.

Mu kiganiro cyo ku wa 4 Gicurasi, yagiranye na Jeune Afrique, kigasohoka muri No 2940 yo kuwa 14 kugeza kuwa 20 Gicurasi 2017, yagaragaje ko gutorwa kwa Donald Trump n’ubuyobozi bwe, bisa n’impinduka zikomeye muri politiki mpuzamahanga.

Yagize ati “Mpamya ko ibyabaye kwa Trump ku rwego mpuzamahanga ari ikintu cyiza. Azakora impinduka kuri Amerika, Aziya, Afurika mu buryo ubwo ari bwo bwose. Politiki yari ikeneye guhinduka, kandi niba iduha amahirwe twe Abanyafurika yo kongera gutekereza ku kamaro k’inkunga no gushaka ikindi cyerekezo, ihawe ikaze. Ariko haracyari kare guca urubanza ku buyobozi bwa Trump na politiki ye kuri Afurika.”

Perezida Kagame yahuye na Trump nyuma y’uko muri iki cyumweru yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Amagambo ashize ivuga kuko hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe twa video n’abanzi b’Igihugu [ RNC ] bavuga ko Perezida Trump yanze gusuhuza Perezida Kagame mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

-8054.jpg

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahuye na Donald Trump na Melania Trump

2017-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Ubwanditsi 09 Apr 2021
Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Ubwanditsi 09 May 2018
i Bruxelles Uwimana Benoît ati : ‘ Opozisiyo ni baringa ‘ –   [ VIDEO ]

i Bruxelles Uwimana Benoît ati : ‘ Opozisiyo ni baringa ‘ – [ VIDEO ]

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Ubwanditsi 28 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara
IKORANABUHANGA

Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara

Ubwanditsi 15 May 2019
Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC
INKURU NYAMUKURU

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Ubwanditsi 18 Mar 2019
Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa
ITOHOZA

Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Ubwanditsi 05 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru