• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Editorial 25 Sep 2017 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yahuye n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu Mujyi wa New York ahateraniye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 72.

Ifoto Y’urwibutso yashyizwe hanze igaragaza Perezida Kagame na Trump bari kumwe n’abafasha babo Jeannette Kagame na Melania Trump.

Nkuko bigaragara kuri youtube ku wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2017, Perezida Trump yakiriye abaperezida bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye Inteko rusange ya Loni.

Perezida Kagame n’ubwo yari yatumiwe, ntiyabashije kwitabira uyu musangiro kubera akazi kenshi yari afite.

Mu biganiro, Perezida Trump yagiranye na bamwe muba Perezida b’Afrika yabashimiye iterambere ryihuse mu by’ubukungu umugabane wa Afurika uri kugeraho.

Yagize ati “Mfite inshuti nyinshi ziza mu bihugu byanyu zishaka ubukire. Ndabashimira cyane. Bakoresha amafaranga menshi.”

Perezida Kagame afata Trump nk’umwe mu bazahindura imibanire ya Amerika n’umugabane wa Afurika.

Mu kiganiro cyo ku wa 4 Gicurasi, yagiranye na Jeune Afrique, kigasohoka muri No 2940 yo kuwa 14 kugeza kuwa 20 Gicurasi 2017, yagaragaje ko gutorwa kwa Donald Trump n’ubuyobozi bwe, bisa n’impinduka zikomeye muri politiki mpuzamahanga.

Yagize ati “Mpamya ko ibyabaye kwa Trump ku rwego mpuzamahanga ari ikintu cyiza. Azakora impinduka kuri Amerika, Aziya, Afurika mu buryo ubwo ari bwo bwose. Politiki yari ikeneye guhinduka, kandi niba iduha amahirwe twe Abanyafurika yo kongera gutekereza ku kamaro k’inkunga no gushaka ikindi cyerekezo, ihawe ikaze. Ariko haracyari kare guca urubanza ku buyobozi bwa Trump na politiki ye kuri Afurika.”

Perezida Kagame yahuye na Trump nyuma y’uko muri iki cyumweru yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Amagambo ashize ivuga kuko hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe twa video n’abanzi b’Igihugu [ RNC ] bavuga ko Perezida Trump yanze gusuhuza Perezida Kagame mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

-8054.jpg

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahuye na Donald Trump na Melania Trump

2017-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro

Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro

Editorial 07 Feb 2018
Trump aremeza ko Iran ari yo yarashe misile indege yo muri Ukraine

Trump aremeza ko Iran ari yo yarashe misile indege yo muri Ukraine

Editorial 10 Jan 2020
Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse

Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse

Editorial 04 May 2017
U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Editorial 06 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 19 Jun 2016
Uganda : Cyubahiro mu kasho kubera Salim Saleh
ITOHOZA

Uganda : Cyubahiro mu kasho kubera Salim Saleh

Editorial 16 Nov 2017
Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora
Mu Rwanda

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Editorial 25 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru