Perezida Robert Mugabe w’igihugu cya Zimbabwe, ubwo yari mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye, yanze kurya iminwa ashira amanga yita Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Goliyati wagarutse ushaka guhahamura ibindi bihugu ndetse amusaba ko yacisha macye.
Umukambwe Robert Gabriel Mugabe w’imyaka irenga 93 y’amavuko, umwe mu bayobozi bazwiho kutarya iminwa no kudatinya kuvuga ukuri kumurimo, ubwo yahabwaga umwanya mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, mu magambo ye yagize ati: “Bamwe muri twe twahungabanyijwe ndetse twikanga ko ari cya gikurankota Goliyati cyagarutse… Yaba ari Goliyati wagarutse gutera ubwoba ibindi bihugu?
yakomeje agira ati “Ndashaka kubwira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyakubahwa Trump, rwose cisha macye wubahe indangagaciro z’ubumwe, amahoro, ubufatanye, ubuhahirane n’ibiganiro, nizo ndangagaciro twaharaniye igihe cyose kandi bikwiye no kuba iturufu y’Umuryango w’Abibumbye”
Perezida Robert Mugabe wakunze kugaragaza ko atavuga rumwe na gahunda ya mpatsibihugu ishyirwa imbere n’ibihugu by’ibihangange ku isi, yagaragaje ko mu byo anenga Donald Trump, harimo no gukangisha ko igihugu kizava mu masezerano ya Paris ajyanye no kubungabunga imihindagurikire y’ikirere, amusaba ko hashyirwa imbere ubufatanye n’ubwumvikane hagati y’ibihugu bituye isi.
Donald Trump mbere yo gutorerwa kuba Perezida, mu gihe cyo kwiyamamaza yakunze kumvikana anenga aba perezida bo muri Afurika batarekura ubutegetsi avuga ko bidakwiye, aho yanavuze ko mu gihe yaba atorewe kuyobora Amerika azahagurukira aba perezida nk’aba anavuga ko hari abo azafunga.
Mu bo yagarutseho harimo Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ndetse na Pierre Nkurunziza w’u Burundi. Gusa nyuma yo gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagaragaye ko ibi yavugaga byari uburyo bwo gushyushya ibikorwa byo kwiyamamaza.