• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo muri Bibiliya wagarutse

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo muri Bibiliya wagarutse

Editorial 22 Sep 2017 Mu Rwanda

Perezida Robert Mugabe w’igihugu cya Zimbabwe, ubwo yari mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye, yanze kurya iminwa ashira amanga yita Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Goliyati wagarutse ushaka guhahamura ibindi bihugu ndetse amusaba ko yacisha macye.

Umukambwe Robert Gabriel Mugabe w’imyaka irenga 93 y’amavuko, umwe mu bayobozi bazwiho kutarya iminwa no kudatinya kuvuga ukuri kumurimo, ubwo yahabwaga umwanya mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, mu magambo ye yagize ati: “Bamwe muri twe twahungabanyijwe ndetse twikanga ko ari cya gikurankota Goliyati cyagarutse… Yaba ari Goliyati wagarutse gutera ubwoba ibindi bihugu?

yakomeje agira ati “Ndashaka kubwira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyakubahwa Trump, rwose cisha macye wubahe indangagaciro z’ubumwe, amahoro, ubufatanye, ubuhahirane n’ibiganiro, nizo ndangagaciro twaharaniye igihe cyose kandi bikwiye no kuba iturufu y’Umuryango w’Abibumbye”

Perezida Robert Mugabe wakunze kugaragaza ko atavuga rumwe na gahunda ya mpatsibihugu ishyirwa imbere n’ibihugu by’ibihangange ku isi, yagaragaje ko mu byo anenga Donald Trump, harimo no gukangisha ko igihugu kizava mu masezerano ya Paris ajyanye no kubungabunga imihindagurikire y’ikirere, amusaba ko hashyirwa imbere ubufatanye n’ubwumvikane hagati y’ibihugu bituye isi.

-8062.jpg

-8063.jpg

Donald Trump mbere yo gutorerwa kuba Perezida, mu gihe cyo kwiyamamaza yakunze kumvikana anenga aba perezida bo muri Afurika batarekura ubutegetsi avuga ko bidakwiye, aho yanavuze ko mu gihe yaba atorewe kuyobora Amerika azahagurukira aba perezida nk’aba anavuga ko hari abo azafunga.

Mu bo yagarutseho harimo Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ndetse na Pierre Nkurunziza w’u Burundi. Gusa nyuma yo gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagaragaye ko ibi yavugaga byari uburyo bwo gushyushya ibikorwa byo kwiyamamaza.

2017-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

Rubavu: Umusore yarasiwe ku mupaka arapfa abandi bariruka, basiga imifuka y’urumogi

Rubavu: Umusore yarasiwe ku mupaka arapfa abandi bariruka, basiga imifuka y’urumogi

Editorial 03 May 2018
Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Editorial 31 Mar 2017
Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Editorial 30 Nov 2021
Uko FERWAFA yatangije amarushanwa y’abana, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, REG BBC itsindwa na Patriots BBC – Ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru mu Rwanda

Uko FERWAFA yatangije amarushanwa y’abana, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, REG BBC itsindwa na Patriots BBC – Ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru mu Rwanda

Editorial 29 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF
Amakuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Editorial 22 Mar 2021
NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers
IMIKINO

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Editorial 07 Jun 2018
MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.
POLITIKI

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

Editorial 21 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru