• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Editorial 28 Sep 2017 Mu Rwanda

Itsinda ry’intumwa 4 zaturutse mu gihugu cya Mali, kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeli zasuye Polisi y’u Rwanda zisobanurirwa ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kurwanya ruswa no gufasha muri gahunda za Leta kugirango zijye mu bikorwa.

Izi ntumwa zikaba zaje ziyobowe na Moumouni Guindo uyobora ibiro by’igihugu bishinzwe kurwanya inyerezwa ry’ibya Leta ari kumwe n’abandi bavuye mu bugenzacyaha, no mu rukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Mali.

Zikigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, zakiriwe n’ umuyobozi w’ishami rishinzwe rishinzwe gukumira nokurwanya ruswa n’ubugenzuzi bw’umurimo muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jaen Nepo Mbonyumuvunyi abasobanuriye ku buryo burambuye ku ruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ruswa n’ibikorwa byo kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, haba mu bapolisi no mu baturage ndetse n’ingamba yashyizeho mu kubishyira mu bikorwa.

ACP Mbonyumuvunyi yabwiye izi ntumwa ko ruswa itaranduka hatariho ubushake bwa Politiki aho yagize ati:” Nka Polisi ishinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, biradufasha kuko kurwanya ruswa biri mu byo na Leta yacu ishyiramo ingufu kandi inyigisho zivuga ububi bwayo zigera kuri buri wese.”

Yasobanuriye izi ntumwa ko, muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko no mu zindi nzego muri rusange, hari umuco wo kutihanganira ruswa kandi hagenda hashyirwaho ingamba ziyikumira aho yatanze urugero rw’amategeko n’ibihano biteganywa kuri ruswa, ku bufatanye hagati ya Polisi n’izindi nzego zifite kuyirwanya mu nshingano n’ibindi.

Aha yagize ati:” Ubutabera, ubushinjacyaha, urwego ry’Umuvunyi, itangazamakuru n’izindi nzego ni bamwe mu bafatanyabikora ba Polisi mu kurwanya ruswa, ikindi ni uko n’abaturage, biciye mu nyigisho Polisi ibaha mu buryo buhoraho, batangiye kumva ububi bwayo, nabo badutungira agatoki ahoy aba igaragara.”

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko n’ubwo hakoreshwa imbaraga mu kurwanya ruswa, hakiriho imbogamizi nkeya aho yagize ati:” Kubera serivisi nyinshi duha abaturage kandi icyizere bafitiye Polisi kikaba cyarazamutse, ntihabura bamwe bagikoresha nabi maze bakijandika muri ruswa, turabahana ari nako dukomeza kwigisha bagenzi babo.”

Mu zindi ngero yatanze zo kurwanya ruswa , yavuze ko hashyizweho uburyo abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga babikora hifashishijwe ikoranabuhanga, ikigo cy’amahugurwa cya Polisi (Ethic Centre), ubukangurambaga no gukoresha imbuga nkoranyambaga, n’izindi ngamba.

Moumouni Guindo wari uyoboye izo ntumwa yavuze ko basuye u Rwanda ngo barwigireho uburyo rukoresha mu kurwanya ruswa no kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ibyo rumaze kugeraho agaragaza uburyo Polisi y’u Rwanda iri muzambere zabashije kurwanya ruswa kandi igakorana n’abaturage neza.

Yagize ati:” Ibyo twabonye ni byo nari niteze kuko Polisi y’u Rwanda ifite ubunararibonye n’ubushake mu kurwanya ruswa kandi ishishikajwe no gukora kinyamwuga, tukaba tugomba kuyigiraho niba dufite aho dushaka kugeza igihugu cya Mali natwe.”

Yongeyeho ati:” Aha mpakuye ibitekerezo bihamye ngomba kujyana iwacu kandi nizeye ko hari akamaro bizagirira igihugu cyanjye.

Avuga ku kintu cy’umwihariko yahakuye, Moumouni yagize ati:” Ibanga ni ubushake bwa Leta n’izindi nzego z’igihugu zikorera hamwe.Twashimishijwe n’uko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego mu kurwanya ruswa, ndetse n’ingamba yashyizeho mu kuyikumira no kuyirwanya”.

Mu ruzinduko zifite mu Rwanda, izi ntumwa zazuye kandi Urwego rw’Umuvunyi, ubushinjacyaha bukuru, Transparency International ishami ryayo ry’u Rwanda ndetse n’ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

-8152.jpg

Ifoto y’urwibitso

2017-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Editorial 15 Aug 2017
Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Editorial 01 Mar 2016
Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Editorial 19 Dec 2021
Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Editorial 06 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubugambanyi n’ubwicanyi mu Banyarwanda muri Afurika y’Amajyepfo
Mu Rwanda

Ubugambanyi n’ubwicanyi mu Banyarwanda muri Afurika y’Amajyepfo

Editorial 14 Jun 2016
Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere
Mu Rwanda

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Editorial 27 Oct 2017
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika
ITOHOZA

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Editorial 16 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru