Umunyamabanga mukuru wa Loni , Antonio Guterres atangaza ko adashyigikiye abifuza kugabanya abasirikare b’uyu muryango bari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu butumwa bw’amahoro.
Inama ya Loni ishinzwe umutekano ibitegetswe na Leta zunze ubumwe z’Amerika igamije kugabanya abasirikare 2000 ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro muri Congo (MONUSCO) bari mu basirikare benshi ba loni bari mu butumwa ku Isi, aho bagera ku bihumbi 18.
Guterres abona ko kugabanya izo ngabo byatuma icyo gihugu kirushaho guhura n’ibibazo bikomeye kurushaho by’umutekano muke mu gihe gishobora kwinjira mu bihe by’amatora.
Ibihugu 15 bigize akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano bizahura mu cyumweru gitaha bisuzumira hamwe icyo kibazo.
Guterres avuga ko amatora abaye, buzaba ari uburyo bwiza bwo kugabanya abo basirikare bamazeyo imyaka 17, byanaba ngombwa bose bakavanwayo.
Mu nama rusange ya Loni yo muri Nzeri uyu mwaka, perezida Joseph Kabila wa Congo yavuze ko amatora azaba ku buryo abona abo basirikare ba Loni ntacyatuma batava muri icyo gihugu.
Manda ya kabiri ya Perezida Kabila yarangiye tariki ya 20 Ukwakira 2016. Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu ntirimwemerera kongera kwitoza.
Congo Kinshasa ihana imbibin’ibihugu 9. Ifite abantu baharurwa muri miliyoni 70, muri bo izisaga 3.8 bavuye mu byabo bahungira mu gihugu hagati.
Iki gihugu kandi cyakiriye impunzi zisaga ibihumbi 500 zigizwe n’Abanyarwanda, Abarundi, Abanyasudani y’epfo n’abo muri Centrafrique.
Umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres