Perezida Kagame Paul yageze muri Congo Brazaville, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu bagize Inama mpuzamahanga y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR).
Mu byitezwe kwigirwa muri iyi nama ni uko baza kurebera hamwe uburyo hakwihutishwa amasezerano ibi bihugu byagiranye bigamije kwimakaza ituze n’iterambere.
Iyi nama mu ntego zayo harimo ukugarura amahoro n’umutekano mu bihugu biyihuriyemo, aho hakigaragara amakimbirane ateza umutekano muke muri ibyo bihugu.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu igiye kuba nyuma y’aho tariki ya 15 n’iya 16 Ukwakira uyu mwaka abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo muri ICGLR bakoranye inama.
Inama y’abaminisitiri bafite ububanyi n’amahanga kandi na yo yabanjirijwe n’iyabashinzwe ubutasi, abagaba b’ingabo n’abandi, aho na yo yabereye i Brazaville.
ICGLR ihuriyemo ibihugu 12 birimo Angola, Burundi, Repubulika ya Centrafrika, Repubulika ya Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniyam Zambiya ndetse n’u Rwanda.
ICGLR yagiyeho mu mwaka wa 2000, aho igitekerezo cyo kuyishyiraho cyakomotse mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yageze muri Congo Brazaville
Uku ni ko Perezida Kagame yakiriwe i Brazaville
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama akubutse mu Bwongereza, aho yambitswe umudari wa zahabu nk’umwe mu bageze ku ntego zahinduye Isi.
Ni umudari yambitswe n’Inteko Nyamerika yita ku gushimira abantu babaye indashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kugera ku ntego (The American Academy of Achievement), aho ibahuza n’abakibyiruka bo muri Leta zunze Amerika no mu bindi bice by’Isi maze bakabigiraho hagamijwe kubaka ejo hazaza heza.
Amafoto: Village Urugwiro