• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Editorial 19 Oct 2017 Mu Mahanga

Perezida Kagame Paul yageze muri Congo Brazaville, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu bagize Inama mpuzamahanga y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR).

Mu byitezwe kwigirwa muri iyi nama ni uko baza kurebera hamwe uburyo hakwihutishwa amasezerano ibi bihugu byagiranye bigamije kwimakaza ituze n’iterambere.

Iyi nama mu ntego zayo harimo ukugarura amahoro n’umutekano mu bihugu biyihuriyemo, aho hakigaragara amakimbirane ateza umutekano muke muri ibyo bihugu.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu igiye kuba nyuma y’aho tariki ya 15 n’iya 16 Ukwakira uyu mwaka abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo muri ICGLR bakoranye inama.

Inama y’abaminisitiri bafite ububanyi n’amahanga kandi na yo yabanjirijwe n’iyabashinzwe ubutasi, abagaba b’ingabo n’abandi, aho na yo yabereye i Brazaville.

ICGLR ihuriyemo ibihugu 12 birimo Angola, Burundi, Repubulika ya Centrafrika, Repubulika ya Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniyam Zambiya ndetse n’u Rwanda.

ICGLR yagiyeho mu mwaka wa 2000, aho igitekerezo cyo kuyishyiraho cyakomotse mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

-8429.jpg

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yageze muri Congo Brazaville

-8430.jpg

Uku ni ko Perezida Kagame yakiriwe i Brazaville

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama akubutse mu Bwongereza, aho yambitswe umudari wa zahabu nk’umwe mu bageze ku ntego zahinduye Isi.

Ni umudari yambitswe n’Inteko Nyamerika yita ku gushimira abantu babaye indashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kugera ku ntego (The American Academy of Achievement), aho ibahuza n’abakibyiruka bo muri Leta zunze Amerika no mu bindi bice by’Isi maze bakabigiraho hagamijwe kubaka ejo hazaza heza.

-8432.jpg

-8431.jpg

-8427.jpg

-8426.jpg

-8425.jpg

-8428.jpg

Amafoto: Village Urugwiro

2017-10-19
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyabugeni yagaragaje abayobozi babatiza mu ndangagaciro z’ubutwari abatifuriza ibyiza u Rwanda

Umunyabugeni yagaragaje abayobozi babatiza mu ndangagaciro z’ubutwari abatifuriza ibyiza u Rwanda

Editorial 25 Jan 2016
Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano

Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano

Editorial 04 Jan 2016
Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Editorial 23 Jan 2025
Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Editorial 15 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)
HIRYA NO HINO

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Editorial 01 Jul 2019
Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye
Amakuru

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Editorial 24 Nov 2022
Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12
ITOHOZA

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Editorial 17 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru