Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rwa Pte Muhirwa Jean Marie Vianney warashwe ashaka gutoroka ubwo yari ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu.
Uyu musirikare yarashwe mu mugongo ubwo yageragezaga gusimbuka uruzitiro rw’Urukiko rwa Gisirikare i Nyambirambo, ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ari naho yaje kugwa.
Pte Muhirwa yari kumwe n’abandi bafungwa umunani bagiye ku bwiherero nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwemeza ko bazaburana bafunzwe by’agateganyo.
Umuvugizi wa RDF, Lt Col Munyengango Innocent, yabwiye itangazamakuru ati “Ni ibintu bibabaje. Byabaye ahagana saa sita ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo, umusirikare ucunzwe yari yaje gucibwa urubanza yitwa Private Muhirwa Jean Marie Vianney. Bari barangije kumutakira igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kubera icyaha cyo guta akazi. Nyuma asimbuka urupangu ku bw’amahirwe make uwari umurinze aramurasa aza kugwa ku bitaro bya CHUK.”
Umuvugizi wa RDF, Lt Col Munyengango Innocent
Lt Col Munyengango yakomeje atangaza ko uwari umurinze yahise atabwa muri yombi aho ari mu maboko ya ‘Military Police’ mu gihe hari gukorwa iperereza ku mpamvu z’iryo raswa.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Ingingo ya 722 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umusirikare wese utari umurinzi, uta umurimo, ahanishwa; mu gihe cy’amahoro, igifungo kuva ku kwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu; mu gihe cy’intambara, igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri.
Iyo nyi’ugukora icyaha ashinzwe ubuyobozi bw’umurimo, ahanishwa igihano ntarengwa cyo hejuru.
Nyir’ugukora icyaha uwo ari we wese, ashobora guhanishwa gufungwa imyaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu iyo yataye izamu umwanzi yugarije.
Uyu musirikare yarasiwe ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo