• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika [ Yavuguruwe ]

Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika [ Yavuguruwe ]

Editorial 03 Nov 2017 UBUKUNGU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Dubai aho yitabiriye inama ikomeye mu rwego rw’Isi yiga ku Ishoramari muri Afurika (Africa Global Business Forum).

Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2017 nibwo Perezida Kagame yitabiriye iyo nama ndetse anatangamo ikiganiro cyiswe “Head of State Forum “.

Umunyamakuru wa CNN muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Defterios, mu kiganiro cy’abakuru b’ibihugu ku kwihutisha ukwihuza kw’ibihugu bya Afurika. Umukuru w’igihugu Perezida Kagame yagarutse ku mateka mabi uyu mugabane wanyuzemo agatuma usigara inyuma mu iterambere.

Yagize ati “Amateka yazanye amacakubiri ku mugabane bituma Afurika idatera imbere uko byari bikwiye […] ubu abantu bashaka kwishyira hamwe, bagacuruza […]dutangiye kubona iterambere.”

Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere myiza itajegajega ishingiye ku cyo abaturage b’igihugu bashaka, asobanura ko muri iki gihe demokarasi atari yo ikwiye guhabwa umwanya cyane mu gupima niba igihugu runaka kiyoborwa neza.

Yerekanye ko hirya no hino ku Isi n’ibihugu byitwa ko bimaze imyaka n’imyaniko bigendera kuri demokarasi bisigaye bihura n’imbogamizi.

Ati “Demokarasi ni icyo abaturage b’igihugu runaka bashaka. Ahantu hose uzajya uzasanga demokarasi ibangamirwa n’ibihugu bishaje muri demokarasi birajegezwa. Icyangombwa ni iterambere rusange.”

-8547.jpg
Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda mu kwishyiriraho ababayobora, anitangaho urugero rw’uko n’ubu akitwa perezida kubera ubushake bwabo.

Ati “Abaturage b’u Rwanda baracyanyita Perezida kuko amaherezo nibo bafata umwanzuro.”

Perezida Kagame yatoranyijwe ngo atange ikiganiro ku kwishyira hamwe kwa Afurika nk’umukuru w’igihugu wakunze guharanira ko umugabane wunga ubumwe, akagaragaza ibikorwa bifatika mu gufungurira amarembo Abanyafurika no kwihuza nk’u Rwanda n’ibindi bihugu mu miryango mpuzamahanga.

Abateguye inama ya ‘Global Business Forum Africa 2017’ bibutsa ko mu 2016 ubwo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wamurikaga pasiporo nyafurika Perezida Kagame n’uwari uwuyoboye icyo gihe Idris Deby ari bo bayikoresheje bwa mbere.

-8548.jpg

Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika yari amaranye iminsi 22.

Iyi nama ngarukamwaka itegurwa n’urugaga rw’abacuruzi rwa Dubai, ihuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi bakaganira ku kwihutisha iterambere rya Afurika rishingiye ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’abikorera mu guteza imbere umugabane, no kureba amahirwe y’ishoramari awurimo.

Iyo nama kandi yanitabiriwe na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, biteganijwe ko izamara iminsi ibiri, yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu, Abaminisitiri, abashoramari batandukanye n’abandi bazatangayo ibiganiro.

2017-11-03
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo  miliyoni 30 z’amadolari

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo miliyoni 30 z’amadolari

Editorial 11 Mar 2020
RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Editorial 26 Jun 2024
Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Editorial 11 May 2017
Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Editorial 05 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura
Mu Mahanga

Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura

Editorial 29 Aug 2018
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
IKORANABUHANGA

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Editorial 07 Nov 2019
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.
Amakuru

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Editorial 16 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru