Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yavuze ko kwishyurana mu ikoranabuhanga aho guhererekanya amafaranga mu ntoki, bizatuma ubukungu bwihuta kandi amafaranga atakara mu bucuruzi nayo akagabanyuka cyane.
Yavuze ko kwishyurana mu ikoranabuhanga harimo inyungu nini mu kwihutisha ubucuruzi no kuzamura ubukungu muri rusange, kuko bituma amafaranga agera ku bantu benshi kandi mu gihe gito cyane kurusha guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Mu kiganiro na RBA, Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko uretse n’ibyo, BNR ikoresha amafaranga menshi ku mwaka mu gutumiza amafaranga (cash) mashya mu mahanga kugira ngo akoreshwe mu gihugu.
Yagize ati “Ni miliyari 2 Frw tugura za mpapuro z’amafaranga tuzana ariko no kuyajyana kuyageza mu mabanki, amabanki kuzayageza mu mashami yayo, ya mashami yayo kujya kuyageza ku bantu, ni amafaranga menshi cyane akoreshwa kugira ngo ayo mafaranga ashobore kugera ku bantu benshi.”
“Dukoresheje ikoranabuhanga rero, ibyo byose, ayo mafaranga atakarira muri ibyo yagombye gukora ibindi biteza imbere igihugu, biteza imbere n’abantu muri rusange.”
Guverineri Rwangombwa yavuze ko uko imyaka ishira ariko abantu bagenda babisobanukirwa, kuko nko mu 2011 hahererekanyijwe miliyari 5 Frw gusa hakoreshejwe ukwishyurana mu ikoranabuhanga, ariko muri uyu mwaka ngo zigeze kuri kuri miliyari hafi 57 Frw.
Gusa ibyo bigendana n’uburyo butandukanye bwo kwishyurana bwagiye buvuka, aho kuba gusa guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu bijyanye no kwishyurana.
Rwangombwa yakomeje agira ati “Ubu nshobora gufata telefoni yanjye nkajya kugura ibintu mu iduka, hari akantu baguha ushyiraho telefoni yawe ikagafotora, warangiza gushyiramo umubare w’ibanga ukaba wishyuye ibintu wari ukeneye kwishyura.”
“Cya gikorwa ukoze kigakura amafaranga kuri konti yawe muri banki, kikayashyira kuri konti y’umucuruzi wagiyeho kugura ibintu.”
Mu iterambere ry’ubu buryo bwo kwishyurana hagaragaramo imbogamizi zirimo ko iyo umucuruzi utamuhereje amafaranga ngo ayibikire aba nta cyizere afite ko yishyuwe, cyangwa umuntu utabitse amafaranga mu mufuka we akumva nta mahoro afite.
Kugira ngo ubwo buryo bukoreshwe cyane ngo bisaba ko ahantu hatangirwa serivisi haboneka uburyo bwo kwishyurwa mu ikoranabuhanga, niba ari nk’amaduka akaba afite ibyuma bifasha mu kwishyura ukoresheje ikarita.
U Rwanda rukomeje kwimakaza uburyo bwo kwishyurana hatabayeho gukoresha amafaranga mu ntoki uretse no mu bucuruzi busanzwe, kuko no mu ngendo, ubasha kwishyura urugendo rw’imodoka ukoresheje ikarita, kimwe n’ikoranabuhanga rifasha mu kwishyura moto.