• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Iryavuzwe riratashye :Uganda ibaye indiri y’abanzi b’u Rwanda

Iryavuzwe riratashye :Uganda ibaye indiri y’abanzi b’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2017 ITOHOZA

Ubutegetsi bwa Perezida Museveni bukomeje gushaka guteza umutekano muke ku Rwanda.

Mukwezi kwa Kabiri uyu mwaka Ikinyamakuru Rushyashya cyatangaje inkuru ivuga ko mu ishyamba rya Kijuru muri District ya Kibaale hari inkambi yarimo imyitozo y’abashaka gutera u Rwanda, bayobowe na Kayumba Nyamwasa, Rujugiro n’Abafaransa. Nyuma yaho iyi nkuru isohokeye amakuru avugako ibibirindiro byiyo myitozo byimuriwe mu mjyaruguru ya Uganda kumupaka wa Sudan na Congo. Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, iyi nkuru  yabaye nkiciye inka amabere cyane cyane ku ruhande rwa Uganda. Ari nako umwuka mubi n’urwikekwe bikomeza kwiyongera.

Ingabo za uganda

Soma iyi nkuru hano: Uganda:Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Amakuru aturuka ahantu hizewe, avuga ko muntangiriro z’uyu mwaka Perezida Museveni yagiriye uruzinduko rw’ibanga mu Bufaransa , uru ruzinduko rwari urwo gushimangira umubano n’ubufatanye mu bya gisilikare. Uganda yagiranye amasezerano  mu bya gisirikare n’ubufaransa, ubu ingabo z’abafaransa  ziri muri Uganda mubice bya Kasese zitoza iza Uganda zirwanira mumisozi (alpine brigade).

Ingabo z’Abafaransa na Perezida Museveni

Mu minsi ishize Perezida Museveni  kandi yagiranye ibiganiro byihariye n’umujenerali w’umufaransa bava Entebbe State House bajya guhurira Kisozi muri Gomba, iyo nama y’ibanga yarimo Gen (Rtd) Henry Tumukunde na Gen Salim Saleh (Caleb Akandwanaho). Aya makuru avuga ko iyi nama yari iyo kureba uko ingabo z’ubufaransa zakwegera gato  hafi y’umupaka  w’u Rwanda.

Nyuma y’ibi biganiro uyu mu Jenerali w’umufaransa yamaze iminsi ibiri Kampala aragenda agana I Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gushyikiriza Perezida  Kabila ubutumwa bwa Museveni buvuga ko Ingabo za Uganda zingana na Bataillons eshatu z’umtwe wa Special forces zigomba gutangira kujya muri Congo n’ibikoresho byazo bikomeye guhashya umutwe w’inyeshyamba wa ADF-NALU, urwanya Museveni, ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa Congo ahitwa Beni,Butembo naza Bunia. Uyu mutwe wari uyobowe na Jamil Mukulu ,akaza gufatirwa Tanzania. Ariko ibi n’amayeri yo kugirango izi ngabo za Uganda n’ibikoresho byazo bibone uko byinjira muri Congo byegerezwe umupaka wa Congo n’u Rwanda mu rwego rwokwitegura intamba ishobora kwaduka hagati y’ibi bihugu byombi no  gutera  ingabo mu bitugu  imitwe ikorera muri Congo igamije gutera u Rwanda nka FDLR, Imbonerakure n’Ingabo bivugwa ko ari iza Kayumba  Nyamwasa.

Ibi biravugwa mugihe Perezida Museveni yirukanye ingabo zahoze ari iza M23 zirenga 1000, zari zarahungiye ahitwa Ramwanja mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda  ziyobowe na Gen. Makenga  Sultan. Nyuma y’uko aba barwanyi bamwangiye kwinjira mu mugambi wo gufatanya na Kayumba gutera u Rwanda. M23 yo yabonye iyo ntambara itayitsinda kandi ubwo ibyabo byaba birangiye, nibwo Perezida Museveni yabirukanye akabohereza hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda, kugirango bahungire mu Rwanda hagati aho biteze umubano mubi na Congo.

M23

Perezida Museveni abonye ko binaniranye aragenda yohereza abashimuta abarwanyi ba M23 bagera kuri 20, abashyira Kabila, abandi  bagera ku 100,Kabila abaha amafaranga barijyana. M23, ibibonye iravuga ngo nukomeza tugiye kwirwanaho, niko gutatana basubira muri Congo. Iyo Museveni avuga ko u Rwanda rushimuta abantu wibaza impamvu zabyo, nta nasobanure uko yashimuse abari abarwanyi ba M23, akabashyikiriza Kabila.

Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreports n’ibindi aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akunze gukorera ingendo muri Uganda ndetse afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda barimo perezida Museveni ubwe ndetse na Minisitiri w’umutekano, Gen (Rtd) Henry Tumukunde.

Kayumba Nyamwasa

Kayumba amaze kujya Kampala inshuro ebyiri, ubwa kabiri yaciye Tanzania ajya Uganda, ageze Kampala, yakoranye  inama n’abantu be asubira mu nzu ya gisirikare aba acumbikiwemo. Muri Uganda rimwe na rimwe Nyamwasa yagiye abonana n’agatsiko k’abarwanyi ba FDLR n’abandi bantu bahunze u Rwanda baba muri icyo gihugu.

Cyiza Davidson

2017-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ubwanditsi 22 Jan 2025
Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?

Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?

Ubwanditsi 25 Aug 2016
IBYO UTARI UZI KURI  DAVID HIMBARA  N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

IBYO UTARI UZI KURI DAVID HIMBARA N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Ubwanditsi 31 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye
POLITIKI

Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2022
Mbarara: Inzego z’Ubutasi  zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye
ITOHOZA

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Ubwanditsi 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru