Ishami rishinzwe umutekano muri Internal Security Organization (ISO) Uganda (ISO) , ejo ryagaragaje abajura b’imodoka, n’umugabo bivugwa ko yahimbye inyandiko zagaragazaga ko Salim Saleh akorana byahafi na Tribert Rujugiro, ubu ushakishwa mu Rwanda, kubera ibyaha byo guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Iyo nyandiko ikaba yaragaragazaga ko Salim Saleh afite imigabane muri Sosiyete ya Rugiro y’itabi yitwa M/S Leaf Tobacco and Commodities Ltd, ku wa 13 Kamena 2017, hasinywe amasezerano, yahaye imigabane ingana na 15% by’isosiyete ya Rugiro.
Bityo, na Gen. Salim Saleh akazajya amumenyera umutekano w’ibikorwa bye. Ibi byabayenyuma yaho Rujugiro atangarije ko agiye kubaka uruganda rw’itabi mu majyaruguru y’icyo gihugu, ruzaba rufite agaciro kangana na miliyoni US$20 z’amadolari ya Amerika.
Ariko kandi, Cyubahiro yahakanye ko ntacyo azi kuri zo nyandiko mpimbano zivugwa. ‘’ Ntacyo mbiziho rwose, yego duhimba inyandiko z’impunzi kuri Nasser, ariko sinzi iby’izo nyandiko za Rujugiro,’’ Cyubahiro. Paul Cyubahiro ucyekwaho kuba yarahimbye inyandiko zigaragaza ko Salim Saleh akoranira bya hafi na Tribert Rujugiro, akaba ari Umuganda Nyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Uganda, watawe muri yombi ku wa 27 Ukwakira 2017.
Urwo rwego rushinzwe umutekano kandi, rukaba rwaranagaragaje abacyekwaho kuba abajura b’imodoka, bajya bazigurisha muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Sudani y’Amajyepfo na Tanzania.
Umwe muri bo wahoze ari kabuhariwe muri bene ubwo bujura, witwa Paddy Sserunjogi, yavuze ko bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano , hamwe n’abajura b’imodoka.
Ubu Sserunjogi akaba arimo gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano, mu gikorwa cyo gufata abo bajura.
Paul Cyubahiro ucyekwaho kuba yarahimbye inyandiko zigaragaza ko Salim Saleh akoranira bya hafi na Tribert Rujugiro, akaba ari Umuganda Nyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Uganda, watawe muri yombi ku wa 27 Ukwakira 2017