• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano

The Soldiers of Christ izasangiza urungano urugendo rw’ijuru binyuze mu mpano

Ubwanditsi 17 Nov 2017 SHOWBIZ

Itsinda ry’urubyiruko rubyina indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana “The Soldiers of Christ” ryateguye igitaramo cy’akataraboneka kizaba kuwa 10 Ukuboza 2017, ahitwa mu Kanogo ku itorero rya Vivante Kimihurura kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu. The Soldiers of Christ Ministry, ni itsinda rigizwe n’abantu 24 ryatangiye umurimo w’Imana kuva muri 2007.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye na Teddy Patrick wo mu itsinda The Soldiers of Christ yavuze ko iki gitaramo gifite insangamatsiko “Kuva mu nzozi tujya mu cyerekezo”.  Yashimangiye neza ko iki giteramo kibaye mu gihe bamaze iminsi bazenguruka ibigo by’amashuri yo muri Kigali basangiza urungano ibyiza by’ijuru binyuze mu kuramya no guhimbaza.

Teddy yagize ati “Buriya buri wese agira inzozi, twe rero icyo dushaka ni ugushishikariza abantu kubagarira inzozi zabo ndetse n’ibindi Imana yabavuzeho bagakomeza gukomera ku isezerano. Tugendeye ku ijambo rya Pawulo wavuze ko buri muntu agomba gusiganwa kugira ngo asingire icyo Kristo yamufatiye.”

Yavuze ko iri tsinda rikoresha ingingo z’umubiri mu gukorera Imana, rizafatanya n’abandi bahanzi bakomeye mu kuramya no guhimbaza Imana bazaba barangajwe imbere na Serge Iyamuremye usanzwe umenyerewe mu bakunda indirimbo zibumbatiye ubutumwa bwo kuramya no gusingiza Imana, itsinda ry’abaramyi rya  New Melody, umuhanzi Pappy Claver n’umuvugabutumwa Nsenga Emmanuel uzabwiriza ubutumwa bwiza.

Yavuze ko ubushobozi bwo gukora ibitaramo nk’ibi aribo babwishatsemo ndetse anavuga ko bazakomeza kubikora kuko ariwo muhamagaro ubarimo kandi Imana ikaba yarabashyize ku mutima umuhate.

Aba basore n’inkumi basaga 24 biyemeje kuba abasirikare ba Yesu kugira ngo bazane ubugingo bwa benshi kuri Kristo Yesu cyane mu rubyiruko rutaramenya Imana. Basakaza ubutumwa mu mbyino zihariye, kuririmba,gukina amakinamico, comedy,  kubwiriza ubutumwa bwiza  ndetse nizindi mpano bakoresha bagamije guhimbaza Imana no gutambutsa ubutumwa bwiza nibyo uru rubyiruko ruhugukiramo nkuko babyiyemeje.

Magnifique MIGISHA

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Ubwanditsi 25 Jul 2021
Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Ntabwo nenga aba Miss bambara Bikini ahubwo nenga ababategeka kuzambara- Rucagu Boniface

Ntabwo nenga aba Miss bambara Bikini ahubwo nenga ababategeka kuzambara- Rucagu Boniface

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017

Mu masaha make haramenyekana niba Phiona Mutoni yegukana Miss Africa 2017

Ubwanditsi 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe
Mu Rwanda

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda
ITOHOZA

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Ubwanditsi 27 Mar 2017
Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa
POLITIKI

Minisitiri Biruta yatanze icyizere ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC itazongera gusubikwa

Ubwanditsi 10 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru