• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo

Editorial 22 Nov 2017 POLITIKI

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mo Ibrahim, yashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka yagaragaje ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugira inzego z’ubuyobozi zikorera mu mucyo.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika, ikusanyamakuru rikaba ryarakozwe kuva mu 2000 kugeza muri 2016.

Bwiswe ‘Ibrahim Index of African Governance:IIAG) bufatwa k’igipimo cy’imiyoborere muri Afurika harebwa niba abaturage bahabwa uburenganzira, urubuga rwa politiki, basaranganya ibyiza by’ibihugu byabo n’ibindi.

Ibipimo byibandwaho birimo imiyoborere muri rusange, umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo, ubukungu burambye n’iterambere rigera ku muturage.

Buri gipimo kigabanyijemo ingingo nto zigaruka ku mutekano w’umuntu ku giti cye, uw’igihugu muri rusange, gukorera mu mucyo, imicungire y’ibya rubanda, imibereho myiza y’abaturage, guteza imbere uburezi, ubuzima n’ibindi.

Mu bijyanye no gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa mu nzego za leta u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika aho rufite amanota 72,1%.

Mu bijyanye no gusaranganya ibyiza n’umutungo ku benegihugu rufite amanota 98,7% naho ku byerekeye gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga rufite 61,8%.

Bamwe mu basaba serivisi mu nzego z’ibanze nk’imirenge n’utugari bavuga ko basigaye bahabwa serivisi zihuse ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga rya Irembo aho byasabaga gutonda umurongo no gutegereza umwanya munini rikaba rituma bihita bikorwa ako kanya.

Ikindi kigarukwaho ni ubukangurambaga ku bakora mu bigo bya leta bakangurirwa kwakira ababagana mu buryo bunoze.

Kuba u Rwanda ruri ku mwanya mwiza ntibivuze ko nta bibazo rufite mu bijyanye n’imiyoborere hakaba hazakomeza kunozwa ibitagenda neza nk’uko Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB), Prof Shyaka Anastase yabitangaje.

Ati “Ntabwo bivuze ko nta bibazo bihari; birimo ariko ahari ibibazo dukomeze tubishakire ibisubizo twumva ngo icyerekezo turimo ni cyiza.”

Ku bijyanye n’imiyoborere myiza muri rusange, u Rwanda ruri ku mwanya wa cyenda n’amanota 63,9% mu gihe Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere n’amanota 81,4% naho Seychelles igakurikiraho na 73,4%.

U Rwanda ruza ku mwanya wa 12 ku ngingo y’uko umutekano uhagaze no kubahiriza amategeko aho mu bihugu byo mu karere Tanzania iri ku mwanya wa 14, Uganda ikaza ku wa 25, Kenya uwa 27 n’u Burundi ku wa 49.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza kandi u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu kwimakaza uburinganire bw’umugabo n’umugore, rukaba urwa gatatu mu kugira amahirwe y’ubukungu burambye no ku mwanya wa cyenda mu micungire y’ibya rubanda.

Ni urwa 17 mu bikorwaremezo biteye imbere, rukaba urwa mbere mu kuzamura ibyaro n’imibereho myiza y’abaturage.

2017-11-22
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 24 Feb 2020
Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Editorial 10 Sep 2018
Harvard Institute : Perezida Kagame yagaragaje isura nshya y’u Rwanda mu myaka 15 ishize

Harvard Institute : Perezida Kagame yagaragaje isura nshya y’u Rwanda mu myaka 15 ishize

Editorial 02 Mar 2016
Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Editorial 02 Jul 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru