Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mo Ibrahim, yashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka yagaragaje ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugira inzego z’ubuyobozi zikorera mu mucyo.
Ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika, ikusanyamakuru rikaba ryarakozwe kuva mu 2000 kugeza muri 2016.
Bwiswe ‘Ibrahim Index of African Governance:IIAG) bufatwa k’igipimo cy’imiyoborere muri Afurika harebwa niba abaturage bahabwa uburenganzira, urubuga rwa politiki, basaranganya ibyiza by’ibihugu byabo n’ibindi.
Ibipimo byibandwaho birimo imiyoborere muri rusange, umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo, ubukungu burambye n’iterambere rigera ku muturage.
Buri gipimo kigabanyijemo ingingo nto zigaruka ku mutekano w’umuntu ku giti cye, uw’igihugu muri rusange, gukorera mu mucyo, imicungire y’ibya rubanda, imibereho myiza y’abaturage, guteza imbere uburezi, ubuzima n’ibindi.
Mu bijyanye no gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa mu nzego za leta u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika aho rufite amanota 72,1%.
Mu bijyanye no gusaranganya ibyiza n’umutungo ku benegihugu rufite amanota 98,7% naho ku byerekeye gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga rufite 61,8%.
Bamwe mu basaba serivisi mu nzego z’ibanze nk’imirenge n’utugari bavuga ko basigaye bahabwa serivisi zihuse ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga rya Irembo aho byasabaga gutonda umurongo no gutegereza umwanya munini rikaba rituma bihita bikorwa ako kanya.
Ikindi kigarukwaho ni ubukangurambaga ku bakora mu bigo bya leta bakangurirwa kwakira ababagana mu buryo bunoze.
Kuba u Rwanda ruri ku mwanya mwiza ntibivuze ko nta bibazo rufite mu bijyanye n’imiyoborere hakaba hazakomeza kunozwa ibitagenda neza nk’uko Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB), Prof Shyaka Anastase yabitangaje.
Ati “Ntabwo bivuze ko nta bibazo bihari; birimo ariko ahari ibibazo dukomeze tubishakire ibisubizo twumva ngo icyerekezo turimo ni cyiza.”
Ku bijyanye n’imiyoborere myiza muri rusange, u Rwanda ruri ku mwanya wa cyenda n’amanota 63,9% mu gihe Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere n’amanota 81,4% naho Seychelles igakurikiraho na 73,4%.
U Rwanda ruza ku mwanya wa 12 ku ngingo y’uko umutekano uhagaze no kubahiriza amategeko aho mu bihugu byo mu karere Tanzania iri ku mwanya wa 14, Uganda ikaza ku wa 25, Kenya uwa 27 n’u Burundi ku wa 49.
Nk’uko iyi raporo ibigaragaza kandi u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu kwimakaza uburinganire bw’umugabo n’umugore, rukaba urwa gatatu mu kugira amahirwe y’ubukungu burambye no ku mwanya wa cyenda mu micungire y’ibya rubanda.
Ni urwa 17 mu bikorwaremezo biteye imbere, rukaba urwa mbere mu kuzamura ibyaro n’imibereho myiza y’abaturage.