• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Ubwanditsi 04 Dec 2017 Mu Mahanga

Komiseri ushinzwe imibereho myiza mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Amira El Fadil, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, i Addis Ababa muri Ethiopie, hateganyijwe inama bazahuriramo n’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), izacukumbura uburyo bwo kurangiza ikibazo cy’abimukira bari muri Libya.

Iki kibazo cy’abimukira b’abanyafurika bari muri Libya gihangayikishije ibihugu mu buryo bwihariye kuva ubwo CNN yashyiraga ahabona ko bari gucuruzwa nk’abacakara, mu minsi ishize.

Nk’uko RFI yabitangaje, Komiseri Amira El Fadil, mu kwezi gushize yasuye inkambi ya Tariq al-Matar irimo abimukira 3000. Yavuze ko yasanze bacucitse, abagore n’abana bari ukwabo ku buryo harimo n’abafite impinja.

Gutwara aba bimukira si ibizahita bikunda

Amira El Fadil yavuze ko kwimura abimukira bose bari muri Libya bishobora gutwara amezi atandatu, hakazaba harebwa uburyo AU ishobora gukorana n’ibihugu byemeye gutanga inkunga mu kwihutisha icyo gikorwa.

Mu nama izaba kuri uyu wa Mbere ngo hagomba kunozwa uburyo iyo gahunda izagenda ku buryo nibura uyu mwaka warangira himuwe abimukira ibihumbi15.

Yakomeje agira ati “Ubwami bwa Maroc bwemeye gutanga inkunga. Abayobozi ba Maroc bemeye gutanga ubufasha mu ngendo. Muzi ko izo ngendo zihenze cyane. Dutegereje nanone ibirambuye ku byo bemeye binyuze muri ambasade yabo Addis Abeba, ariko bagaragaje ubushake bwabo mu nama yabereye Abidjan.”

“U Rwanda rwavuze ko rwiteguye gutanga inkunga no kwakira abimukira batifuza gusubira mu bihugu byabo. Tunategereje inkunga y’ibihugu bigize uyu muryango bishobora kohereza intumwa muri Libya ngo bijye gusuzuma ubwenegihugu bw’abimukira bahari. Ni ikibazo gihari kuko abo bimukira nta byangombwa bafite, nta pasiporo bafite.”

U Rwanda ruheruka kugaragaza ubushake bwo rushobora kwakira abimukira bagera ku 30 000. Amira yavuze ko hakenewe ko ibihugu bigize AU byohereza abadipolomate babyo muri Libya ngo basuzume inkomoko z’abimukira, harebwa niba nta bakomoka muri ibyo bihugu.

Mu nama yabereye Abidjan muri Cote d’Ivoire muri iki cyumweru, ibihugu byabashije kumenyeshwa imyirondoro n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira, OIM, byagaragaje ubushake bw’uko batahuka iwabo.

2017-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo nkundira Kagame

Icyo nkundira Kagame

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Abapolisi  bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 26 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.
Amakuru

U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.

Ubwanditsi 30 Dec 2020
Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y’ubutabera
Amakuru

Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y’ubutabera

Ubwanditsi 09 Oct 2021
Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi
Amakuru

Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi

Ubwanditsi 07 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru