• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
Mkapa wigeze kuba Perezida wa Tanzania niwe wari umushyitsi mukuru muri iyi nama

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Editorial 12 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Banjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania avuga ko u Rwanda rwageze kuri byinshi rubikesha imiyoborere rwazaniwe na FPR Inkotanyi ku buryo hari ibihugu byinshi bya Afurika byarwigiraho.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2017, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango FPR mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 uyu muryango umaze ushinzwe.

Yavuze ko Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rugera kuri byinshi, bityo akaba abishimirwa na benshi ku mugabane wa Afurika. Yagize ati “Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere tubona mu Rwanda.”

Yasabye kandi ibihugu bya Afurika gukora ibishoboka byose bigaha urubyiruko icyizere cy’ubuzima bwiza, ku buryo ruhindura ibitekerezo byo kumva ko ubuzima bwiza buba i Burayi gusa.

JPEG - 145.2 kb
Bazivamo, umuyobozi wungirije wa FPR-Inkotanyi yavuze ko u Rwanda rutakiri insina ngufi

Umuyobozi wungirije wa RPF-Inkotanyi, Christophe Bazivamo yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kureka kurangwa n’umuco wo kwikubira cyane cyane ku mashyaka aba yatsinze amatora.

Ati “Ndasaba ibihugu bitandukanye bya Afurika ko byajya bisangira ubuyobozi aho kwiharira byose.”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi n’abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye bagera ku 1000. Ikaba ari imwe mu bikorwa bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.

JPEG - 132.3 kb
Madame Jeannette Kagame yari yitabiriye iyi nama

Iyi nama iraganira ku nsangamatsiko igira iti “Kwibohora kuganisha ku Iterambere: Guteza imbere no guha agaciro Afurika”.

JPEG - 186 kb
Iyi nama yatumiwemo abahanga n’abashakashatsi baturutse hirya no hino ku isi
JPEG - 335.1 kb
Inama yabereye ku Kicaro gishya cya FPR-Inkotanyi

2017-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Editorial 23 Feb 2024
Uganda yarenze umurongo

Uganda yarenze umurongo

Editorial 29 May 2019
Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Editorial 02 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe  yitaba Imana
Mu Rwanda

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana

Editorial 02 Mar 2017
Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Editorial 12 Dec 2017
Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS
Amakuru

Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS

Editorial 29 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru