• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
Mkapa wigeze kuba Perezida wa Tanzania niwe wari umushyitsi mukuru muri iyi nama

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Editorial 12 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Banjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania avuga ko u Rwanda rwageze kuri byinshi rubikesha imiyoborere rwazaniwe na FPR Inkotanyi ku buryo hari ibihugu byinshi bya Afurika byarwigiraho.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2017, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango FPR mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 uyu muryango umaze ushinzwe.

Yavuze ko Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rugera kuri byinshi, bityo akaba abishimirwa na benshi ku mugabane wa Afurika. Yagize ati “Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere tubona mu Rwanda.”

Yasabye kandi ibihugu bya Afurika gukora ibishoboka byose bigaha urubyiruko icyizere cy’ubuzima bwiza, ku buryo ruhindura ibitekerezo byo kumva ko ubuzima bwiza buba i Burayi gusa.

JPEG - 145.2 kb
Bazivamo, umuyobozi wungirije wa FPR-Inkotanyi yavuze ko u Rwanda rutakiri insina ngufi

Umuyobozi wungirije wa RPF-Inkotanyi, Christophe Bazivamo yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kureka kurangwa n’umuco wo kwikubira cyane cyane ku mashyaka aba yatsinze amatora.

Ati “Ndasaba ibihugu bitandukanye bya Afurika ko byajya bisangira ubuyobozi aho kwiharira byose.”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi n’abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye bagera ku 1000. Ikaba ari imwe mu bikorwa bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.

JPEG - 132.3 kb
Madame Jeannette Kagame yari yitabiriye iyi nama

Iyi nama iraganira ku nsangamatsiko igira iti “Kwibohora kuganisha ku Iterambere: Guteza imbere no guha agaciro Afurika”.

JPEG - 186 kb
Iyi nama yatumiwemo abahanga n’abashakashatsi baturutse hirya no hino ku isi
JPEG - 335.1 kb
Inama yabereye ku Kicaro gishya cya FPR-Inkotanyi

2017-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Editorial 18 Dec 2020
Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Editorial 19 May 2019
Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere

Editorial 05 Jan 2019
Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Editorial 22 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Lt. Col  Darius IKURAKURE,yarasiwe muri Etat Major na mugenzi we w’umusilikare ahasiga ubuzima.
Mu Rwanda

Burundi : Lt. Col Darius IKURAKURE,yarasiwe muri Etat Major na mugenzi we w’umusilikare ahasiga ubuzima.

Editorial 22 Mar 2016
Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Butaliyani mu bya gisirikare buhagaze neza
Mu Rwanda

Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Butaliyani mu bya gisirikare buhagaze neza

Editorial 25 Jul 2017
Perezida Kagame yahaye imbabazi  Kizito Mihigo na Ingabire Victoire
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire

Editorial 15 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru